Benshi bakunze kubivuga nk'igitutsi akenshi ku muntu batakarije ikizere cy'ubuzima, gusa indwara ya Cotard Syndrome ibaho ndetse ishobora kuvurwa igakira.
Hashobora
kuba hari umuntu wigeze kubikubwira cyangwa kumva uvuga ati:”Uriya we yapfuye
ahagaze!”
Kenshi
umuntu bavuga ko yapfuye ahagaze kuko baba babona asa n’uwangiritse bikomeye
akenshi bavuga mu mutwe, ku buryo usanga ntacyo amariye sosiyete cyangwa nawe
ubwe ntacyo yimariye.
Gusa
ani bake bazi ko hari indwara umuntu ashobora kurwara ku buryo yumva ko
yapfuye, akabyizera koko, nubwo aba atapfuye bya nyabyo.
Iyi
ndwara yitwa ‘Cotard Syndrome’ mu rurimi rw’Icyongereza, niyo twagerageje
gushakira izina ry’ikinyarwanda tuyita indwara yo 'gupfa uhagaze'.
Nk'uko tubikesha Washington Post mu nkuru ya Meeri Kim, Cotard
Syndrome ni indwara yo mu mutwe aho uyirwaye aba yumva yarapfuye, atariho
cyangwa se akumva hari igice cy’umubiri yatakaje. Rimwe na rimwe hari n’abajya
kure bakumva ko n’Isi ubwayo itariho.
Aha
igikurikira ni uko uwarwaye iyi ndwara cyangwa se wapfuye ahagaze, atangira
kutarya kuko nta mpamvu yo kurya warapfuye. Ibi bishobora gutuma inzara ubwayo
imwiyicira.
Ntabwo
agarukira aha kandi kuko ahagarika ibikorwa byose, agatangira kwiberaho nyine
nk’uwapfuye. Aha bikururira umuntu ibirimo kwigunga no kuba yagerageza
kwiyahura, dore ko bamwe baba bumva bataribupfe kuko n’ubundi bapfuye.
Ese
iyi ndwara iterwa n’iki!?
Iyi
ndwara ishobora guterwa n’ibintu bitandukanye gusa byose bishingira ku bibazo byo
mu mutwe. Aha harimo agahinda gakabije(depression), indwara ya Dementia aho
umuntu atakaza ubushobozi mu gutekereza no kwibuka ndetse n’ibindi.
Abahanga
bagaragaza ko inzobere mu kuvura indwara zo mu mutwe, urwaye iyi ndwara
bashobora kumukoraho rikaka, akaba yagaruka i buntu, icyo we afata nko kuzuka.
Bwa
mbere humvikana iyi ndwara ku Isi, hari mu 1988 ubwo umuganga w’umufaransa Jules
Cotard yayivugagaho bwa mbere.
TANGA IGITECYEREZO