Kigali

Byinshi ku Munsi Mpuzamahanga wo kwamagana ikebwa ry’abagore n’abakobwa wizihizwa ku nshuro ya 22

Yanditswe na: InyaRwanda
Taliki:6/02/2025 11:51
0


Ubundi igitekerezo cyo kwizihiza International Umunsi Mpuzamahanga wo kwamagana ikebwa ry'abagore uwzi nka 'International Day of Zero Tolerance to Female Genital Mutilation (FGM),' cyatangijwe n’Umuryango w’Abibumbye mu rwego rwo kurwanya no kwamagana igikorwa cyo gukatwa ibice by’imyanya ndagagitsina ku bagore n’abakobwa (FGM).



Uyu munsi watangijwe mu mwaka wa 2003, ni umunsi wihariye wo kwamagana imigenzo y’ubugizi bwa nabi, cyane cyane ibizwi nko gusiramurwa kw’abagore n’abakobwa, kandi ukaba ufite intego yo gukangurira isi yose kugira uruhare mu guhashya iyi migenzo.

Wizihizwa buri tariki ya 06 Gashyantare, akaba ari ku nshuro ya 22 uri kwizihizwa. Ishingiro ry'uyu munsi ryavuye mu bushake bwo gushyira imbere uburenganzira bw'abakobwa n’abagore, kurengera ubuzima bwabo no kuborohereza gukura neza mu muryango.

Kuva icyo gihe, Umuryango w’Abibumbye (UN) n’ibigo bitandukanye bikomeje gushyira imbere ubukangurambaga bw’ibikorwa by’umuryango mu kubaka ubumenyi no kurwanya FGM ku rwego rw'Isi.

Uyu munsi wahariwe kurwanya no kwamagana imigenzo y'ubugizi bwa nabi, cyane cyane igira ingaruka mbi ku buzima bw'abakobwa n'abagore. Uyu munsi wizihizwa ku rwego mpuzamahanga, uba buri mwaka ku itariki 6 Gashyantare, ukaba ushyigikira uburenganzira bw'abakobwa n'abagore.

Uyu munsi watangiye kwizihizwa mu 2003 nyuma yo kwemeza ingamba zo kurwanya FGM, wemezwa n'Umuryango w’Abibumbye (UN), mu rwego rwo gufasha abari n'abategarugori kubona uburenganzira ku buzima bwiza, hakabaho kurwanya ihohoterwa no gushyigikira imiryango, leta, n'abantu kugira ngo bakumire ibi bikorwa. Reka turebere hamwe impamvu z'uyu munsi.

Intego 5 z'uyu munsi (International Day of Zero Tolerance to FGM) ni izi:

1.Kongera kumenyekanisha ingaruka zo gukatwa ibice by’imyanya ndagagitsina (FGM):Kwiga no kumenyekanisha uburyo FGM igira ingaruka mbi ku buzima bw'abakobwa n'abagore, harimo no kubateza ibibazo bishingiye ku buzima bw'imyororokere, ubuzima bw'amarangamutima, n'iby’ubuzima mu gihe kirekire.

2.Gufasha abantu kubona amakuru: Gutanga amakuru kuri FGM no kwigisha umuryango ububi bw’iki gikorwa.

3.Gukuraho FGM: Gutegura gahunda no gushyira mu bikorwa ingamba zo kurandura iyi migenzo mu bihugu no mu bice aho ikunze gukorwa. Ibi bikaba birimo no gufasha ababyeyi n’abana kubona ubumenyi n’ubufasha bw’ibanze.

4.Gushyigikira uburenganzira bw’abakobwa n’abagore: Gukangurira abantu kumenya uburenganzira bw'abakobwa n'abagore ku kugira ubuzima bwiza, kubana neza no kwirinda ibikorwa bibangamira ubuzima bwabo.

5.Kwagura imikoranire: Kwagura ubufatanye hagati y'inzego zitandukanye, zirimo leta, imiryango itegamiye kuri leta n’abaturage mu rwego rwo guhangana na FGM no kurandura burundu iyi migenzo.

Ku bijyanye n'uburyo bwo kwizihiza uyu munsi no gukangurira abantu kwirinda ibikorwa bya FGM, usanga hari ibikorwa byinshi bikorwa ku rwego rw'Isi, harimo ibiganiro bigamije kwigisha, ndetse n'ubukangurambaga bw'Umuryango w'Abibumbye n'indi miryango ishinzwe uburenganzira bwa muntu.


Umunsi Mpuzamahanga wo kwamagana ikebwa ry'abagore n'abakobwa uri kwizihizwa ku nshuro ya 22


Umwanditsi: Iyakaremye Emmanuel [Director Melvin Pro]






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND