Kigali

Mikel Arteta yababajwe n’uko Arsenal yitwaye ku isoko ry’igura n’igurisha

Yanditswe na: ISHIMWE Walter
Taliki:5/02/2025 8:58
0


Nyuma y’isoko ry’igura n’igurisha ryo muri Mutarama 2025, umutoza wa Arsenal, Mikel Arteta, yagaragaje ko atishimiye kuba ikipe ye itarabashije kongeramo abakinnyi bashya.



Icyakora Mikel Arteta utoza Arsenal yashimye uko ubuyobozi bw’ikipe bwabaye bwitonze mu gufata ibyemezo, bugashishoza ku bakinnyi bashoboraga kugurwa.

Mu gihe Arsenal yari yitezweho kwiyubaka, by’umwihariko mu busatirizi, no kuziba icyuho kubera ibibazo by’imvune byakomye mu nkokora iyi kipe y’i Londres, isoko ry’igura n’igurisha ryarinze rifungwa iyi kipe nta mukinnyi isinyishije cyangwa ngo itire.

Arteta yagaragaje ko bari bafite intego yo kongera imbaraga mu ikipe ariko ntibabasha kubigeraho. Ati "Twari dufite gahunda yo gushaka abakinnyi bashya bazana impinduka, ariko kubera impamvu zitandukanye, ntibyadukundiye. 

Ibyo biradutera agahinda, ariko icy’ingenzi ni uko tugomba gukomeza gukorana ubushishozi mu igura n’igurisha, tukazenguruka isoko tureba abakinnyi bazadufasha koko."

Impuguke mu bijyanye n’imari muri ruhago Kieran Maguire, yabwiye BBC Sport ko Arsenal yahuye n’isoko rikomeye, aho amakipe menshi yanze kugurisha abakinnyi bayo kubera ko imikino ya Champions League na Europa League yari ikomeje.

Kieran Maguire yagize ati: "Iyo Arsenal yashakaga umukinnyi, byasabaga kujya ku isoko rikomeye. Gusa, bashobora kuba batabonye umukinnyi wari guhita atanga umusaruro cyangwa se kuzamura urwego rw’ikipe."

Kubera iyo mpamvu, Arsenal yahisemo gukomeza gukina n’abakinnyi ifite, aho Arteta avuga ko azagerageza kwishakamo ibisubizo bishya kugira ngo ubusatirizi bw’ikipe budacumbagira.

Nubwo Arsenal itaguze abakinnyi bashya, hari abakinnyi batatu bayo bayivuyemo nka Ayden Heaven wagiye muri Manchester United, Josh Robinson werekeje muri Wigan Athletic naho Marquinhos rutahizamu w’Umunya-Brazil, yatijwe muri Cruzeiro kugeza ku mpera z’uyu mwaka w’imikino.

Nubwo Arsenal itabashije kwiyubaka uko byifuzwaga, iracyari mu rugamba rwo guhatanira igikombe cya Premier League. Kuri ubu, iri ku mwanya wa kabiri nyuma yo gutsinda Manchester City ibitego 5-1 ku Cyumweru. Ifite amanota atandatu inyuma ya Liverpool, ariko Liverpool iracyafite ikirarane.

 

Umutoza wa Arsenal ntabwo yishyimiye ko ikipe ye yarinze isoza isoko ry'igura n'igurisha itaguze umukinnyi n'umwe






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND