Komite Olimpike y’u Rwanda yatangaje gahunda nshya yo gupima abakinnyi batandukanye kugira ngo hamenyekane niba hari abakoresha ibiyobyabwenge cyangwa ibindi biterambaraga bitemewe mu mikino.
Iyi gahunda igamije gukumira no guhana
abakoresha bene ibi biyobyabwenge kuko bishobora kugira ingaruka mbi ku mikino
ndetse no ku hazaza h’abakinnyi ubwabo.
Nuhu Asman, ukuriye Komisiyo y’Ubuvuzi no
Kurwanya Imiti yongera imbaraga (Doping) mu kiganiro yagiranye na IGIHE.com ,
yavuze ko nubwo mu Rwanda iki kibazo kitarafata intera ndende, hari abakinnyi
bagiye bahagarikwa kubera gukoresha ibiyobyabwenge.
Yagize
ati: “Mu Rwanda ntabwo ikibazo cya Doping kiragera ku rwego rukomeye, ariko
ntitwavuga ko kidahari. Hari abakinnyi bagiye bahura n’ingaruka zikomeye kubera
gukoresha ibiyobyabwenge.”
Kugeza ubu, gupima abakinnyi byakorwaga gusa
mu marushanwa mpuzamahanga nka BAL, Tour du Rwanda na Kigali International
Peace Marathon. Ariko, guhera uyu mwaka, hagiye gushyirwaho uburyo bushya bwo
gupima abakinnyi mu mikino itandukanye kugira ngo hamenyekane uko bihagaze mu
gihugu hose.
Ibi bikaba biterwa ahanini n’igiciro cyo
gupima kiri hejuru, kuko bisaba ko ibipimo byoherezwa muri laboratwari zemewe
n’Ishyirahamwe Mpuzamahanga Rishinzwe Kurwanya Doping (WADA), kandi igipimo
kimwe kigura hafi 1.400.000 Frw.
Mu mupira w’amaguru, hakunze kuvugwa amakuru
ko hari abakinnyi bakoresha ibiyobyabwenge cyane cyane urumogi. Nuhu Asman yagaragaje
ko ibi ari bimwe mu bibujijwe, aho umukinnyi ufashwe ahanishwa guhagarikwa
imyaka ibiri, ndetse bishobora kugera aho ahagarikwa burundu.
Muri rusange, abakinnyi bo mu Rwanda
basiganwa ku maguru ni bo bamaze guhagarikwa kubera Doping. Iyi gahunda nshya
yo gupima abakinnyi benshi igamije kurushaho gukumira no guhana ababikora,
ndetse inatanga ubutumwa bukomeye ku bakinnyi bose ko bagomba kwirinda
ibiyobyabwenge niba bashaka kugira ahazaza heza mu mikino.
TANGA IGITECYEREZO