Urubuga rwa Spotify rucuruza umuziki rwagaragaje urutonde rw'abahanzi 10 ba mbere muri Nigeria bafite umubare wo hejuru buri kwezi.
Nigeria ikomeje gutera imbere mu muziki, aho benshi mu bahanzi bo muri iki gihugu bazanye impinduka mu myaka mike ishize kugeza ubu.
Urubuga rwamamaye mu gucuruza umuziki cyane Spotify, ubu rwasohoye urutonde rw'abahanzi bumvwa na benshi buri kwezi.
1. Rema
Rema akomeje kuba ku mwanya wa mbere, aho afite abarenga Miliyoni 21.5 bumva indirimbo se kuri Spotify buri kwezi. Ni umuhanzi w'umuhanga mu njyana zitandukanye, akaba ari mu bagezweho muri Afurika n'isi yose.
2. Ayra Starr
Ayra Starr, umunyempano ukomeje gutera imbere, ari ku mwanya wa kabiri n'abantu miliyoni 20.9 bumva indirimbo ae Spotify buri kwezi. Uyu muhanzikazi akomeje kuba umwe mu bahanzi b'ingenzi muri muzika ya Afrobeats.
3. Burna Boy
Burna Boy, Giant Africa nk'uko akunze kwiyita, afite abarenga miliyoni 19.7 buri kwezi. Uyu muhanzi w'umunyempano ukomeye akomeje gukundwa no kugira impano yo gukora ihambaye, akaba yarahize benshi mu rugendo rwe rw'umuziki.
4. Tems
Tems ni umwe mu bahanzi bakomeje kubaka izina rikomeye muri muzika ya Afurika. Yagize impinduka zikomeye mu myaka mike ishize kandi ubu afite abarenga miliyoni 17.7 bumva ibihangano bye buri kwezi kuri Spotify.
5. Wizkid
Wizkid, umwe mu batangiye urugendo rwa Afrobeats, ari ku mwanya wa gatanu n'abantu miliyoni 10.9 . Akomeje kuba ikirangirire mu muziki wa Afurika n'Isi yose.
6. Omah Lay
Omah Lay, umuhanzi w'umuhanga mu ndirimbo zigezweho afite abarenga Miliyoni 9.4 bamukurikira kuri Spotify. Azwi cyane ku miririmbire ye itangaje no mu bihangano byihariye.
7. CKay
CKay akomeje kuzamura umubare w'abamukurikira kuri Spotify, ubu afite abarenga miliyoni 8.7 bumva ibihangano bye buri kwezi. Uyu muhanzi afite impano itangaje n'ibihangano bye birskundwa cyane.
8. Davido
Davido, umwe mu bahanga bakunzwe cyane, ari ku mwanya wa munani n'abamwumva miliyoni 8.6 kuri Spotify buri kwezi. Kandi akomeje kugaragarizwa urukundo cyane mu rugendo rwe rwa muzika.
9. Fireboy DML
Fireboy DML afite abarenga miliyoni 7.5 bamwumva kuri Spotify buri kwezi. Uyu muhanzi wa Afrobeats akomeje kugaragaza impano ye cyane cyane ku ndirimbo zikunzwe na benshi kandi ntahagarara mu gukorana n'abandi bahanzi indirimbo.
10. Asake
Asake, umuhanzi w'icyamamare mu njyana ya Afrobeats, ari ku mwanya wa Cumi n'abantu miliyoni 7.2 bamwumva buri kwezi. Akomeje kuba umwe mu bahanzi bashya ariko bamenyekanye cyane muri iyi minsi..
TANGA IGITECYEREZO