Kigali

AS Kigali yaguze abakinnyi bashya barimo Jospin Nshimirimana

Yanditswe na: ISHIMWE Walter
Taliki:29/01/2025 14:13
0


Mu rwego rwo gukomeza kwiyubaka no kongera imbaraga mu ikipe, AS Kigali yatangaje ko yaguze abakinnyi bashya babiri bakomoka mu gihugu cy’u Burundi. Muri bo harimo Jospin Nshimirimana, wari umaze igihe gito atangajwe nk’umukinnyi wa Kiyovu Sports.



Nyuma yo gusoza imikino ibanza ya shampiyona iri ku mwanya wa gatatu, AS Kigali ikomeje gushaka uko yakwigarurira imyanya yo hejuru mu manota ndetse no guhatanira igikombe cy’Amahoro. 

Iyi kipe iterwa inkunga n’Umujyi wa Kigali yerekanye aba bakinnyi bashya mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, byerekana ubushake bwayo bwo gukomeza kwiyubaka.

Jospin Nshimirimana, umwe mu bakinnyi bashya ba AS Kigali, ni umukinnyi wo hagati ushoboye gukina aganisha imipira imbere kuri ba rutahizamu. Nawe ari mu bakinnyi berekanwe muri Kiyovu Sports muri uyu mwaka w’imikino wa 2024-25, ariko kuri ubu yerekeje muri AS Kigali aho azafatanya na bagenzi be gushaka intsinzi.

Mu bandi bakinnyi iyi kipe yasinyishije harimo na Arthur, na we ukomoka i Burundi.

AS Kigali yari yatangiye kwiyubaka isinyisha Haruna Niyonzima, wabaye umukinnyi w’iyi kipe ndetse akanayikinira umukino wa mbere mu irushanwa ry’Igikombe cy'Intwari 2025. Ibi byose byerekana ko iyi kipe ifite intego yo gukomeza kwaguka no guhatana ku rwego rwo hejuru muri shampiyona y’u Rwanda.

AS Kigali ikomeje kwiyubaka ku buryo budasanzwe yaraye isezerewe mu gikombe cy’Intwari itsinzwe na APR FC ibitego bibiri ku busa.

Jospin yerekeje muri AS Kigali

Arthur ukomoka mu Burundi yerekeje muri AS Kigali 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND