Umuraperi Kenny Rulisa uzwi nka Kenny K-Shot yatangaje ko agiye gukora igitaramo yise “Intare Experience” aho azatamira abakunzi be b’umuziki ari kumwe na bagenzi be, akaboneraho n’umwanya wo kwizihiza isabukuru ye y’amavuko mu buryo bwihariye.
Yabitangaje mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru tariki 26 Mutarama 2025, agaragaza ko yatangiye kwitegura kwizihiza isabukuru ye mu buryo bwihariye, mu birori agaragaza ko bizataba tariki 2 Gashyantare 2025, guhera saa kumi n’imwe z’umugoroba.
Umujyanama we, Meek yabwiye InyaRwanda ko muri iki gitaramo bise “Intare Experience” hazaba ibirori byo kwizihiza isabukuru ya Kenny K-Shot, ndetse “Hazaba hari abahanzi bakoranye kuri Album ndetse n’izindi ndirimbo amaze gushyira hanze.”
Ni ibirori kandi anavuga ko bizarangwa no guhura no gusabana n’abafana be ibizwi nka “Meet and Greet.”
Meek yanavuze ko hazerekanwa kandi hacuruzwe bimwe mu bihangano birimo nk’imyambaro, amafoto, imikufi n’ibindi byahanzwe binyuze mu inzu ifasha abahanzi mu bya muzika uyu muhanzi yashinze yise “Intare Soundwawe Initiative Brands.”
Ni ubwa mbere Kenny K-Shot agiye guhura n’abafana be, ni nyuma y’igihe gishize ari mu rugendo rw’umuziki nk’umuraperi wigenga.
Mu Ukwakira 2024, nibwo Kenny K-Shot yashyize hanze Album yise ‘Intare 2’ mu rwego rwo gushimangira uburyo atigeze acika intege mu rugendo rwe rw’umuziki nk’umuhanzi wigenga.
Ni Album avuga ko yihariye, kuko amaze igihe kinini ari kuyikoraho. Niyo Album ya mbere abashije gukora, kuko amaze imyaka irindwi asohora ‘Ep’ gusa.
Mu kiganiro na InyaRwanda, Kenny K Shot yavuze ko Album ye iriho indirimbo yakoranyeho n’abahanzi barindwi cyane cyane ab’inshuti ze.
Harimo nka Pro Zed, Bruce the 1st, Kivumbi King, Xeventeen, Lov3rboy, Arnaud Gay ndetse na The DiceKid. Ati “Nibo bahanzi nashatse ko bajyaho gusa.”
Yasobanuye ko Album ye yayise ‘Intare 2’ nk’ikimenyetso cy’imbaraga ‘ubudahangarwa no kudacika intege’ mu rugendo rwe rw’ubuzima. Ati “Intare ni njyewe mu Isi yanjye.”
Kenny K Shot yasobanuye ko uko yiyumva ari nabyo yifuriza urubyiruko bagenzi be. Ati “Nkaba nifuza ko n’urubyiruko ‘Generation Inkurikiye’ rwabyiruka ruri intare.”
Yaherukaga gusohora Intare 1 yari ‘Mixtape’ yariho indirimbo 10. Uyu musore w’imyaka 25 y’amavuko wagaragaye mu bitaramo binyuranye, kuva mu 2017 yasohoye Ep ziriho indirimbo zakunzwe.
Mu 2017 ubwo yasohoraga EP ye ya mbere, ni nabwo yasoje amashuri yisumbuye mu ishami ry’Imibare, Ubukungu n’Ubumenyi bw’Isi (MEG) muri Lycée de Kigali.
Yibanda cyane ku njyana ya Drill Music na Trap. Ni mu gihe mu miririmbire ye yibanda cyane mu rurimi rw’Icyongereza ndetse n’Ikinyarwanda.
Ariko
kandi asanzwe afite ku isoko Album ya mbere yise ‘Superman’ iriho indirimbo nka
“Darling” yakoranye na Maestroboomin & Trizzie, “Come Closer”, “Lowkey”
yakoranye na Nikita Heaven, “You’ll be Fine” ye na Juno Kizigenza, “SUPERMAN”,
“Chap Chap” yakoranye na Kivumbi King, “Contract” ye na Nillan na “Like U” ye
na Logan Joe.
KANDA HANO UBASHE KUMVA ALBUM YOSE YA KENNY K-SHOT
Kenny K-Shot yatangaje ko agiye kwizihiza isabukuru y’amavuko mu birori by’igitaramo cye yise ‘Intare Experience’
Kenny K-Shot yavuze ko azataramira abakunzi be tariki 2 Gashyantare 2025, ahitwa The cask
Kenny K-Shot azataramana na bagenzi be muri iki gitaramo yahuje no kwizihiza isabukuru ye
Kenny K-Shot agiye gukora iki gitaramo atewe inkunga n'uruganda rwa Skol binyuze mu kinyobwa cya Skol Malt
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'NTIWAMVAMO' YA KENNY K SHOT NA LOGAN JOE
TANGA IGITECYEREZO