Kigali

Basketball: Espoir BBC yatangiye itsindwa, Patriots BBC iratsinda muri shampiyona

Yanditswe na: ISHIMWE Walter
Taliki:25/01/2025 8:41
0


Tigers BBC yatsinze Espoir BBC amanota 80-73 mu mukino w’imena wabereye muri Lycée de Kigali, mu gihe Patriots BBC yatsinze Azomco amanota 89-64, mu mikino yafunguye Shampiyona ya Basketball.



Kuri uyu wa Gatanu itariki 24 Mutarama 2025 byari ibirori mu bakunzi ba Basketall ubwo shampiyona y'u Rwanda yatangiraga igatangira Patriots BBC yitwara neza ariko Espoir igatangira itsikira.

Umukino wa Tigers BBC na Espoir BBC wari urimo ishyaka rikomeye, by’umwihariko ku makipe yombi asanzwe ari mu akomeye cyane mu Rwanda. Agace ka mbere katangiye amakipe yombi arushanwa cyane, ariko Espoir BBC iyobora n’amanota 22 kuri 21 ya Tigers BBC.

Mu gace ka kabiri, Tigers BBC yashyizemo imbaraga, Shema Bruno na Ikishatse Hervé bari gukina neza cyane. Nubwo Espoir BBC yagerageje gusubira mu mukino biciye kuri Shema Didier, Tigers BBC yasoje igice cya mbere iyoboye n’amanota 41 kuri 40.

Agace ka gatatu kabaye ak’amahirwe kuri Tigers BBC kuko yongeyeho ikinyuranyo cy’amanota menshi, ikagera kuri 64-54. Nubwo Espoir BBC yagabanyije ikinyuranyo mu gace ka nyuma, ikipe ya Tigers BBC yatsinze umukino maze Umutoza Henry Mwinuka atangirana shampiyona nintsinzi.

Indi kipe yitwaye neza ni Patriots BBC, yatsinze Azomco amanota 89-64, igaragaza ko ifite inyota yo kuzitwara neza muri shampiyona.

Umukino wahuzaga REG BBC na Orion BBC wasubitswe mu gace ka gatatu kubera imvura nyinshi yaguye i Kinyinya, ariko uzasubukurwa ku Cyumweru tariki ya 26 Mutarama 2025 muri Lycée de Kigali.

Kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 25 Mutarama 2025, imikino irakomeza, Kepler BBC ya Turatsinze Olivier ikina na UGB BBC.

Kuri uyu wa Gatandatu ni nabwo shampiyona yo mu bagore iza gutangira ikipe ya REG WBBC ikina na UR Huye, APR WBBC ihure na UR Kigali, mu gihe Kepler WBBC izakina na The Hoops.

Espoir BBC nyuma yo gutakaza Turatsinze Olivier yatangiye itsindwa muri Shampiyona ya Basketball

Umutoza Henry Mwinuka yatangiye ahesha Tigers BBC intsinzi zikomeye

Dan Manzi Kimasa ni umwe mu bakinnyi bafashije Tigers BBC gutsinda umukino

Patriots BBC yatangiye neza shampiyona ya Basketball






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND