Kigali

Amerika: Umucamanza yakuyeho by’agateganyo iteka rya Trump rikuraho ubwenegihugu bw'amavuko

Yanditswe na: KUBWIMANA Solange
Taliki:24/01/2025 19:55
0


Umucamanza wo muri Seattle wo mu mu mujyi wa Washimgton DC muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA), yakuyeho iteka rya Perezida Trump rikuraho uburenganzira bw’ubwenegihugu ku mwana uwo ari we wese uvukiye ku butaka bwa USA, avuga ko "binyuranyije n’itegeko nshinga."



Inkuru dukesha ikinyamakuru AP News ivuga ko umucamanza w’akarere wo muri Amerika, John Coughenour, kuwa Kane tariki 23 Mutarama yavuze ko iteka rya Perezida Trump rinyuranyije n’itegeko nshinga rya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, mu gihe bari mu rukiko yakomeje kubaza inshuro nyinshi umwavoka witwa Brett Shumate, impamvu ashyigikiye iteka rya Perezida kandi rinyuranyije n’itegeko nshinga. 

Uru rubanza ni rumwe mu manza eshanu zazanywe na leta 22 n’imiryango myinshi iharanira uburenganzira bw’abimukira mu gihugu hose. Muri izo manza harimo ubuhamya bwite bw'abantu bakomeye n'abavoka bakuru bafite ubwenegihugu bwa Amerika babukesha uburenganzira bw'amavuko, kandi bagaragaza ikibazo cy’abagore batwite bafite impungenge ko abana babo batazaba abanyamerika.


Coughenour, washyizweho na Ronald Reagan, yatangiye urubanza, ari nako akomeza kubaza abari bashyigikiye iri teka rya Perezida impamvu, ngo kuko “ rinyuranyije n’itegeko nshinga”. Coughenour yavuze ko amaze imyaka isaga mirongo ine muri aka kazi, kandi ko adashaka kongera kubona imanza, aho abantu barenganywa mu buryo bunyuranyije n'Itegeko Nshinga.

Umushinjacyaha mukuru wungirije wa Washington, Lane Polozola, yavuze ko "bitumvikana" iteka rya guverinoma rivuga ko abana bavukira muri iki gihugu, ariko ababyeyi babo batuye mu gihugu bitemewe n’amategeko cyangwa ababyeyi babo badafite ubwenegihugu bwa Amerika, batagomba guhabwa ubwenegihugu ngo kuko nabo bagengwa n’ibyemezo bya Leta, yabibajije agira ati:  "Abo bana se ntibagengwa n'ibyemezo by'inkiko z'abinjira n'abasohoka?", yongeraho ati "Ntibagomba gukurikiza amategeko y’igihugu se?"

Umucamanza yavuze ko iri teka rizagira ingaruka ku bihumbi amagana by'abaturage mu gihugu hose, aho abenshi bazatakaza ubwenegihugu bwabo, ngo kuko ababyeyi babyara badashobora guhagarara mu gihe urukiko ruri gusuzuma iri teka.

Iri teka ryashyizweho umukono na Perezida wa 47 wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Donald Trump nyuma yo kurahirira kuba Perezida ku mugaragaro, kandi ko rizagira ingaruka gusa ku bavutse nyuma ya 19 Gashyantare 2025, kuko ari bwo riteganijwe gutangira gukurikizwa.

Umushinjacyaha mukuru wo muri Washington DC, Nick Brown, yabwiye abanyamakuru ko adatunguwe no kuba Coughenour yakuyeho iri teka by’agateganyo, kubera ko iyi ingingo y’ubwenegihugu yahoze ari kimwe mu bice by’amategeko y’Amerika, icyemezo cy’urukiko rw’ikirenga mu 1857, Dred Scott, cyemeza ko Abanyamerika b'Abirabura, baba abacakara cyangwa abidegembya, baba bafite uburenganzira bwo kubona ubwenegihugu.

Brown yagize ati: "Abana bahora bavuka uyu munsi, ejo, buri munsi, hirya no hino muri iki gihugu, bityo rero twagombaga kugira icyo dukora." Yongeyeho ko byabaye "itegeko ry’igihugu uko ibisekuruza byagiye bisimburana, ko uri umunyamerika niba wavukiye ku butaka bwa Amerika." Yongeyeho ati: "Nta kintu na kimwe perezida ashobora gukora kizahindura ibyo".






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND