Kigali

Nyuma y'iminsi 5 apfuye yasanzwe mu nzu na Polisi yarariwe n'imbwa ze

Yanditswe na: Tuyihimitima Irene'
Taliki:24/01/2025 12:18
0


Umugore w’imyaka 34 witwa Adriana Neagoe uzwi ku izina rya Anda Sasha, yasanzwe mu nzu ye iri hafi ya Bucharest muri Romania, yapfuye nyuma y’iminsi itanu atavugisha umuryango.



Umuvandimwe wa nyakwigendera Adriana Neagoe na Polisi bageze aho nyakwigendera yari atuye basanga imbwa ze ebyiri ziri hafi y'umurambo we. Polisi yavuze ko bigaragara ko izo mbwa zari zatangiye kumurya kubera inzara. Polisi yajyanywe yo n'umuvandimwe we wari ufite impungenge zo kuba yaramaze iminsi atamubona cyangwa ngo amusubize kuri telefone.

Umubiri we wahise ujyanwa mu Kigo cy'Ubuvuzi bw’Ibisigazwa byo mu Murenge wa Gorj kugira ngo hasuzumwe icyateye urupfu. Abakozi bo kwa muganga batangaje ko Adriana yapfuye nta bimenyetso by’ihohoterwa bigaragara ku mubiri nk'uko tubikesha Mirror

Umuvandimwe we, Maria Alexandra, yemeje urupfu rwe mu butumwa bwuzuye agahinda yashyize ku mbuga nkoranyambaga, agira ati: "Undi mumalayika yagiye mu ijuru. Umuvandimwe wanjye mwiza Anda Sasha ntakiri kumwe natwe."

Polisi yategetse ko izo mbwa zishyirwa mu kigo kibasha kuzitaho, mu gihe iperereza rigikomeje. Ibi byabaye nyuma yo gusanga Adriana yapfuye mu buryo butunguranye, bikaba byateje impagarara ku mbuga nkoranyambaga. Abantu batandukanye bagaragaje akababaro, bamwe bemeza ko bahungabanyijwe n'ibyabaye nk'uko bitangazwa na Dailymail.

Ibi byibukije abantu ibyabaye mu Bwongereza mu mwaka wa 2013, aho undi mukunzi w’inyamaswa yapfuye akabonwa imbwa ze zatangiye kumurya kubera inzara.

Urupfu rwa Adriana rwababaje benshi






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND