Kigali

Trump yahamagariye Putin guhagarika intambara muri Ukraine atabikora agahanwa

Yanditswe na: Tuyihimitima Irene'
Taliki:24/01/2025 7:13
0


Mu gihe yiyamamazaga, Donald Trump yavugaga ko azahagarika intambara y’u Burusiya muri Ukraine mu masaha 24 namara gutorwa. Ni mu gihe u Burusiya bwakomeje intambara mu turere tune twafashwe, ariko ntiburabasha kudufata twose.



Perezida Trump yaburiye Perezida w’u Burusiya Vladimir Putin ko agomba gusinya amasezerano yo guhagarika intambara muri Ukraine. Yabivuze kuwa Gatatu mu butumwa yanyujije kuri Truth Social, avuga ko bitabaye ibyo azashyiraho ibihano biremereye ku Burusiya.

Perezida Trump yagaragaje ko iyi ntambara imaze imyaka itatu ikwiriye guhagarara vuba, ashimangira ko azakoresha "imisoro n'ibihano bikakaye" kuri buri kintu cyoherezwa n’u Burusiya ku isoko rya Leta Zunze Ubumwe za Amerika cyangwa izindi ncuti zayo.


Ariko abategetsi b’u Burusiya na Ukraine bombi banze kubahiriza ibyo basabwa bakomeza intambara, byatumye ibiganiro bigorana. Trump yemeje ko iyo aba Perezida muri 2022, iyi ntambara ntiba yarabaye nk'uko tubicyesha News Week.


Mu mwaka ushize, ibitero by’u Burusiya byibasiye inganda n’ibikorwa remezo by’umuriro muri Ukraine aho ibitero byiyongereyeho 25%. Ku rundi ruhande, Ukraine yakoze ibitero byinshi mu ntara za Kursk ahatunganyirizwa amavuta hakaba ariho hibasiwe cyane bigabanya umusaruro wingufu zaho kukigereranyo cya 32%.


Perezida Volodymyr Zelensky yavuze ko igisubizo gikenewe ari ikigomba guha Ukraine agahenge, ashimangira ko ubutaka bwose bwigaruriwe bugomba kugarurwa.

Perezida Trump yavuze ko yiteguye gukemura intambara mu mezi atandatu. Ambasaderi Keith Kellogg ubwo yagarukaga ku kibazo cy’u Burusiya na Ukraine, yavuze ko amasezerano ashobora kugerwaho mu minsi 100.


Trump yasoje ubutumwa bwe avuga ati: "Nimureke dushyire iherezo kuri iyi ntambara. Ntikagire ubundi buzima butakara!"






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND