Bamwe mu bahanga mu birebana n'ubukungu basanga abakinnyi n'abahanzi b'u Rwanda bakwiye kwigira ku mikorere y'ibindi bihugu byateye imbere nka Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu rwego rwo kwiyungura ubumenyi bwabafasha kubyaza inyungu ibyo bakora.
Mu rwego rwo kurushaho
kuzamura ubuhanzi Nyarwanda n'urubyiruko muri rusange, abasesengura
iby'ubukungu basanga badakwiye gukomeza kureba hafi no kumva ko bihagije ahubwo
bagatangira kwigira ku bamaze kugera ku kigero cyiza.
Umwe mu bashimangira ibi,
ni Dr Bihira Canisius, inzobere mu by'ubukungu akaba n'umusesenguzi mu bya
politiki mpuzamahanga, uvuga ko aramutse agizwe umujyanama mu by'ubukungu muri Minisiteri
y'Urubyiruko n'Iterambere ry'Ubuhanzi yabagira inama yo kwigira ku bihugu
byateye imbere.
Yabwiye InyaRwanda Tv ati:
"Nabagira inama yo gukora nk'ibindi bihugu byateye imbere. Ubundi kugeza
ubungubu mu rwego rw'ubuhanzi, usanga muri Amerika ariho hari abahanzi bakomeye
cyane. Mu rwego rw'imikino, i Burayi cyane cyane mu Bwongereza, ni ho ha mbere
hari amakipe akomeye."
"Njyewe rero inama
nabagira, ku bahanzi bakopera muri Amerika, ariko hari n'ibihugu bitwegereye
nka Nigeria, na yo ifite abahanzi bakomeye, tukaba twayigenderaho natwe
tugatera imbere."
Dr Bihira akomeza avuga
ko ku byerekeranye na Siporo, Abanyarwanda bakwiye kurebera ku bihugu bimaze
gutera imbere muri iki gisata, birimo u Bwongereza, Argentine, Brazil, Espagne,
u Butaliyani, n'ibindi.
Ati: "Mbese
tukarebera aho ngaho natwe amakipe yacu agakomera, akajya mu ruhando
mpuzamahanga, agatangira akinjiza amafaranga."
Ni mu gihe no mu minsi ishize, Perezida Paul Kagame yatangaje ko siporo ikwiye kubyazwa amikoro binashingiye ku kuzamura impano z'abakiri bato.
Ku wa 14 Ukuboza 2023,
nibwo Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko yakoze impinduka zigamije guteza
imbere no gushyigikira politiki y’ubuhanzi n’umuco aho yahinduriye inshingano
Minisiteri y’Urubyiruko kugira ngo izabashe kuzinoza.
Muri iri tangazo
ryashyizwe ahagaragara n’Ibiro bya Minisitiri w’Intebe rivuga ko izi mpinduka
zakozwe zigamije guteza imbere no gushyigikira politiki y’ubuhanzi
n’umuco.
Ibyo byatumye Minisiteri
y’Urubyiruko yongererwa inshingano z’ubuhanzi zari zisanzwe muri
Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu (MINUBUMWE), ihinduka Minisiteri y'Urubyiruko n'Iterambere ry'Ubuhanzi (MoYA).
Guhabwa izo nshingano
byatumye kandi ihindurirwa izina ikitwa Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere
ry’Ubuhanzi, aho kuba iy’urubyiruko nk’uko byari bisanzwe.
Ubuhanzi Nyarwanda ni
kimwe mu bikomeje gutera imbere uko iminsi itashye, cyane ko abakora ubuhanzi
butandukanye mu Rwanda bakomeje kugaragaza ibihangano byabo ku ruhando
mpuzamahanga.
Urwego rw’ubuhanzi ni rumwe mu rukeneye kwitabwaho cyane ko rukomeje kugaragaza ko rushobora kugira byinshi rugeza ku bantu b’ingeri zitandukanye yaba ababukora ndetse n’igihugu muri rusange.
TANGA IGITECYEREZO