Mu gihe hagiye kongera kuba irushanwa rya Miss World ku nshuro ya 72, hamenyekanye bamwe mu bakobwa bazaryitabira barimo abagera kuri 15 bahagarariye Umugabane wa Afurika, batarimo Umunyarwandakazi.
Ubwo iri rushanwa riheruka kuba, u Rwanda rwari mu bihugu icumi byari byariyandikishije ariko biza kwikuramo. Ruheruka kugaragara mu irushanwa rya Mss World mu 2021, ubwo Ingabire Grace yaryitabiraga.
Muri
Kamena 2023 ni bwo Ubuyobozi bw’Irushanwa rya Miss World bwari bwatangaje ko ku
nshuro yaryo ya 71 rigiye kongera kuba, ndetse Miss Muheto yari mu bakobwa
bagombaga kwitabira.
Mu
mpeshyi ya 2022, byatangajwe ko Nshuti Divine Muheto wabaye Nyampinga w’u
Rwanda 2022 yakuwe ku rutonde rw’abazitabira Miss World 2023.
Kugeza ubu itariki izaberaho iri rushanwa muri uyu mwaka ntiramenyekana, ariko bamwe mu bakobwa bazahatanira ikamba bamaze kumenyekana ndetse na Afurika irahagararira.
Mu bihugu byo kuri uyu mugabane bizitabira harimo Uganda, Kenya, Tanzania, Zimbabwe, Cote d'Ivoire, Togo, Tunisia, Afurika y'Epfo, Mauritius, Madagascar n'ibindi.
Iri kamba rizaba rihatanirwa n'abakobwa bahagarariye ibihugu birenga 100, ubu rifitwe na Krystyna Pyszková ukomoka muri Repubulika ya Tchèque waryambitswe ku ya 9 Werurwe 2024 i Mumbai mu Buhinde ubwo ryatangwaga ku nshuro ya 71 kuva mu 1951.
Miss
World ni ryo rushanwa ry’ubwiza rimaze igihe kinini rinafatwa nk’iriruta andi
marushanwa y’ubwiza yose.
Ryatangiriye
mu Bwongereza mu 1951, ritangijwe na Eric Morley afatanyije n’umugore we Julia
Morley ari na we wasigaye ariyobora nyuma y’uko umugabo we atabarutse mu 2000.
Eric
Douglas Morley watangije Miss World yavukiye mu Mujyi wa Londres mu Bwongereza.
Yahuye n’ibizazane akiri muto kuko yapfushije se agifite imyaka ibiri gusa,
naho nyina apfa afite imyaka 11.
Ibi
byatumye abaho mu buzima bubi akiri muto, nyuma yaje koherezwa mu gisirikare mu
ngabo z’umwami, aho yabaye mu itsinda ryari rishinzwe imyidagaduro, akaba
yaravuzaga ihembe.
Uku
gukunda imyidagaduro byatangiye ubwo yari mu gisirikare, ni byo byamusunikiye
ku gutangiza irushanwa ry’ubwiza, riba imfura mu yandi ndetse ryigarurira
imitima ya benshi.
Mu
ijoro ryo ku itariki ya 19 Mata 1951 nibwo umunyamideli wo muri Suède witwa
Kiki Haakonson yegukanye ikamba ryari irya mbere ritanzwe. Ni irishanwa
ryabereye I Londres mu Bwongereza, mu nyubako yitwa Lyceum Ballroom.
Mu
1970 ni bwo Julia Morley, umugore wa nyiri ugutangiza Miss World yaje mu
buyobozi aramufasha, irushanwa ritangira kugira igikundiro bitewe n’uko ryacaga
kuri za televiziyo zo mu bihugu bitandukanye ariko ni na bwo batangiye kubona
amafaranga yavaga mu baterankunda.
Igikundiro
cy’irushanwa cyakomeje kwiyongera uko imyaka yatambukaga, kuko nk’irushanwa ryo
mu 1997 ryakurikiwe n’abarenga miliyali 2.5 bo mu bihugu 155 bitandukanye.
Mu
1978, Eric Morley yavuye mu buyobozi bwa Miss World asigamo umugore we, gusa
yakomeje gushakira irushanwa amafaranga atuma ritegurwa neza n’abakobwa batwaye
amakamba bagahembwa neza.
Morley
yaje gutabaruka mu 2000 afite imyaka 82 asiga Miss World mu biganza by’umugore
we.
Imibare
itangwa n’ubuyobozi bwa Miss World yerekana ko ikurikirwa n’abarenga miliyali
ku mbuga nkoranyambaga. ibihugu birenga 100 biyitambutsa ku nsakazamashusho.
Ikirango
cy’ikamba rihabwa uwatwaye Miss World kiri mu ishusho y’ikamba ry’umwamikazi
w’Ubwami bw’u Bwongereza Queen Elisabeth wa kabiri.
Ikamba
rya Miss World rifite agaciro ka 100.000$. Rikozwe mu mabuye y’agaciro yitwa
Saphire na Turquoise igizwe n’ubutare na Aluminium. Ni ikamba riba rifite
uburebure bwa Centimetero 11.43.
Iri
Kamba kandi riba ritatswe n’ukwezi inshuro 4 gusobanura ibihe by’ubukungu.
Ririya Kamba ntabwo rihabwa umukobwa ahubwo ahabwa irijya kumera nka ryo noneho
iry’umwimerere rikabikwa n’ubuyobozi bwa Miss World.
1. Miss Natasha Nyonyozi – Uganda
2. Anicia Gaothusi – Botswana
3. Grace Ramtu - Kenya
4. Tracy Nabukeera – Tanzania
5. Zoalise van Rensburg – South Africa
6. Issie Princesse – Cameroon
7. Marie-Emmanuelle Diamala – Cote d’Ivoire
8. Hasset Dereje – Ethiopia
9. Lerato Masila – Lesotho
10. Cyria Temagnombe – Madagascar
11. Kimberly Joseph – Mauritius
12. Courtney Jongwe - Zimbabwe
13. Nathalie Yao-Amuama – Togo
14. Mame Fama Gaye – Senegal
15. Amira Afli - Tunisia
TANGA IGITECYEREZO