Mu gihe umudage Trossten Frank Spitller yamaze gutandukana n’ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Amavubi, abazamusimbura bakaba bafite akazi katoroshye ko gushaka itike yo kujya mu gikombe cy’isi ndetse n’indi mitwaro ikomeye.
Mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri, Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu
Rwanda ryatangaje ko ryatandukanye ku mugaragaro n’umutoza Torsten Frank
Spittler.
Uyu mugabo w’Umudage yari amaze umwaka umwe atoza ikipe y’igihugu, Amavubi.
Kuri ubu, amaso ahanzwe umutoza mushya utaramenyekana ugomba kuyobora iyi kipe
mu rugendo rugikomeje rwo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026.
U Rwanda rufite akazi gakomeye ko gushaka umutoza mushya vuba na bwangu kugira ngo atangire gutegura imikino ikomeye Amavubi afite mu kwezi kwa Werurwe.
Muri iyo mikino harimo umukino wo kwakira Nigeria na Lesotho, imikino izafasha
kugena uko urugendo rw’itike y’igikombe cy’Isi ruzagenda.
Umutoza mushya uzaza azasanga Amavubi ahanganye n’ibibazo bitandukanye by’imvune no kubura abakinnyi bamwe b’ingenzi. Manishimwe Emmanuel, uzwi nka Mangwende, amaze igihe avunitse ndetse yanabazwe kuri uyu wa Kabiri.
Kuri ubu,
Niyomugabo Claude afatwa nk’umusimbura wa Mangwende, ariko hari impaka ku rwego
rwe benshi bagashimangira ko Amavubi atarimo Manguende aba ataguruka.
Umutoza mushya ashobora kuzasanga hari abakinnyi batakiri ku rwego rwabo
kuko nk’Umuzamu Ntwali Fiacre asa n’uwacitse intege muri Kaiser Chiefs, mu gihe
Manzi Thierry wa Al Ahli Tripoli amaze igihe agerageza gusubirana umwanya nyuma
y’imvune.
Umutoza mushya yitezweho kugarura abakinnyi nka Rafael York na Hakim Sahabu batari bagihamagarwa mu ikipe y’igihugu kubera ubwumvikane buke hagati yabo n’umutoza wagiye.
Hari kandi gahunda yo gukomeza gushakisha abakinnyi
b’abanyarwanda bakomoka mu mahanga bashobora gufasha Amavubi mu rugendo rwo
kuba ikipe ikomeye ku isi.
Umutoza mushya yitezweho gusigasira ibyagezweho kuko azasanga Amavubi ari aya mbere mu itsinda C ryo gushaka itike yo gukina igikombe cy’isi cya 2026, ariko imbere haracyari imikino ikomeye.
Biteganyijwe ko bazakira Nigeria, Lesotho na Benin, ndetse banasure Nigeria,
Afurika y’Epfo na Zimbabwe mbere yo guhamya ko itike yo kujya mu gikombe cy’isi
yabonetse.
Umutoza uzasimbura Trossten Frank Spitller afite akazi katoroshye ko kujyana ikipe y'igihugu mu gikombe cy'Isi
Trossten Frank Spitller yamaze gutandukana n'Amavubi
TANGA IGITECYEREZO