Kigali

Kylian Mbappé na Cristiano Ronaldo mu mikino 30 yabo ya mbere muri Real Madrid

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:22/01/2025 20:28
0


Rutahizamu w'ikipe y'igihugu y'u Bufaransa, Kylian Mbappé atangiye gufata irangi mu ikipe ya Real Madrid, gusa ibyo amaze gukora mu mikino 30 ye ya mbere ubishyize ku munzani n'ibyo Cristiano Ronaldo we yari amaze gukora ntabwo bihura.



Nta banga ririmo ko Kylian Mbappé uri mu bakinnyi beza Isi y'umupira w'amaguru ifite kuri ubu, yakuze afata Cristiano Ronaldo nk'ikigirwamana cye dore ko mu bihe bitandukanye yagiye abyitangariza.

Ubwo uyu mukinnyi ufite inkomoko ku mugabane w'Afurika mu gihugu cya Cameroon yerekanwaga na Real Madrid, muri Santiago Bernabeu harimo abafana ibihumbi 80 bituma ahita yandika mateka yari afitwe na Cristiano yo kwerekanwa imbere y'abafana benshi.

Izina n'ubushobozi uyu mukinnyi ukomoka muri Portugal yari afite ajya kwerekeza muri Real Madrid muri 2009 avuye muri Manchester United bijya kungana neza n'ibyo Mbappe yari afite ayerekezamo avuye muri Paris Saint-Germain.

Ibi ni bimwe mu bituma aba bakinnyi bombi bagira ibyo bahuriraho ndetse n'abafana ba Real Madrid bakaba biteze ko ibyo Cristiano Ronaldo yakoze mu ikipe yabo ari na byo Kylian Mbappé ashobora kuzakora.

Cristiano ubitse Ballon d'Or 5 akigera muri Real Madrid, mu mwaka we wa mbere w'imikino yatsinze ibitego 33 mu marushanwa yose aho muri byo harimo birindwi byaturutse kuri kufura.

Nubwo yamaze ibyumweru 7 adakina kubera ibibazo by'imvune ariko ni we wasoje yaratsinze ibitego byinshi muri iyi kipe ya Real Madrid.

Cristiano Ronaldo mu mwaka we wa mbere w'imikino muri iyi kipe nta gikombe yigeze atwara, gusa kuri ubu Mbappé we amaze gutwarana nayo ibikombe 2 ari byo icya UEFA Super Cup ndetse n'icya FIFA Intercontinental.

Kugeza kuri ubu Mbappe mu mikino 30 amaze gukina mu marushanwa yose yatsinzemo ibitego 30 aho nibura buri minota 109.8 atsinda igitego. Muri iyi mikino kandi amaze gutangamo imipira ine ivamo ibitego mu gihe muri ibi bitego amaze gutsinda harimo penariti enye.

Ni mu gihe mu mikino 30 ya mbere kuri Cristiano Ronaldo muri Real Madrid yari amaze gutsindamo ibitego 27 ndetse yaratanze imipira 6 yabivuyemo aho nibura buri minota 91.8 yabarirwaga igitego. Muri ibi bitego harimo bitatu bya penariti ndetse na bitandatu bya kufura.  

Urebye iyi mibare ku mukinnyi ku giti cye, Cristiano Ronaldo ari imbere, gusa Kylian Mbappé ntabwo yagize intangiriro nziza muri Real Madrid ahubwo kuri ubu ni bwo ari kujya mu bihe bye.

Ku mukino uheruka batsinzemo Las Palmas muri shampiyona, yavuze ko kuri ubu amaze kwisanga mu ikipe ndetse akaba ari gukina mu buryo ashakamo.

Yagize ati "Ndanezerewe rwose. Ubu nisanze mu ikipe kandi nshobora gukina uko nshaka, hamwe na bagenzi banjye, hamwe n'uko nteye. Turi kubiryoherwa".

Cristiano afite imibare myiza mu mikino 30 ye ya mbere akigera muri  Real Madrid ugereranyije na Kylian Mbappé 

Mbappé yitezweho kuzagera ikirenge mu cya Cristiano muri Real Madrid 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND