Kigali

Uganda: Umuhanzi Royal Jeff wakuriye mu buzima busharira arangamiye gufasha abana b’imfubyi

Yanditswe na: NKUSI Germain
Taliki:22/01/2025 19:40
0


Umuhanzi Royal Jeff akomeje kuba ku isonga mu gihugu cya Uganda mu bikorwa by'urukundo byo gufasha abatishoboye cyane cyane abana b'imfubyi dore ko nawe yabaye mu buzima bw'ubupfubyi.



Royal Jeff, izina ry’umwimerere yitwa Timothy Ssemanda, ni umuhanzi umaze kumenyekana mu myidagaduro ya Uganda. Ariko, ku ruhande rw’ubuhanzi bwe, afite umutima w’impuhwe, akaba ari umuntu ushyira imbere gufasha abatishoboye no gusangira ubutunzi bwe n’abandi.

Royal Jeff yavutse mu 2002 i Mityana, akaba azizihiza isabukuru y’imyaka 23 ku itariki ya 23 Gashyantare 2025. Yabaye mu buzima bw’imfubyi akaba yarakuriye mu buzima bwo mu Ghetto, aho akenshi byari bigoye. Nyamara, avuga ko ubuzima bwe bwose bwamwigishije byinshi, akaba abufata nk’isomo rikomeye. 

Mu muziki we, Royal Jeff ahuza imiririmbire gakondo ya Uganda n’umuziki w'ubu, aho aririmbamo Hip-hop na Afrobeat. Akora umuziki atuje nta gitutu akaba awukora kugira ngo yishime. Mu ndirimbo ze, harimo Abakyala B’ezirobwe, Mata Konko, Ebyekisiru n'izindi.

Royal Jeff ni umuyobozi w’ikigo cy’umuziki cya JP Production Company, aho ahuza abahanzi bakiri bato n’ibyo bakora. Mu 2023, yashinze iki kigo cy’umuziki, aho arimo gukora ibishoboka byose ngo gifashe abahanzi bato kwigaragaza no kumenyekana. Avuga ko umwanya we munini awushyira mu guteza imbere iki kigo. 

Uyu musore w’imyaka 23 afite kandi ibikorwa by’ubucuruzi bitandukanye. Afite amatungo y’intama n’ubucuruzi bw’imyenda. Kubera ko ubuzima bwe bwari bugoye, Royal Jeff yahisemo gusangira ibyo afite n’abatishoboye. 

Afasha abana b’imfubyi mu muryango we witwa Mityana Child Foundation, ufasha abana b’imfubyi kubona ibikenewe ndetse no kubaha amahirwe yo kubaho neza.

Uyu muhanzi ni umwe mu bagaragaza ko yitaye ku baturage basanzwe kandi akunda abantu muri rusange, ibintu bitajya bipfa kugaragara ku bahanzi benshi. 

Royal Jeff umuhanzi wo muri Uganda wamamaye cyane kubera urukundo agirira abatishoboye cyane cyane imfubyi






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND