Kigali

Joeboy: Ibyo yanyuzemo mu bwana bwe byamuteye gufungura umuryango ufasha abatishoboye

Yanditswe na: InyaRwanda
Taliki:21/01/2025 12:39
0


Umuhanzi wo muri Nigeria, Joeboy, yavuze ko igihe atabonaga amafaranga y’ishuri akiri umwana byamuhaye icyerekezo cyo gufungura umuryango ugamije kwishyurira abana bari mu buzima nk’ubwo.



Mu kiganiro yagiranye na Isi Ijewere kuri Backstage Banter, Joeboy yibutse uko yajyaga yirukanwa kenshi kubera umwenda w’amafaranga y’ishuri, ndetse n’uko byamuteraga ikimwaro. 

Ati: "Nkiri muto, nakundaga kugira umwenda w’amafaranga y’ishuri, Byigeze kungora cyane, nari nkiri mu cyiciro cy’amashuri yisumbuye, ubishinzwe yazaga kuvuga amazina y’abatarishyura, ariko mbere y’uko atangira, buri mwana mu ishuri nigagamo yaheraga ku izina ryanjye. Ibyo byarambazaga cyane. 

Kubera isoni no kubabara, Joeboy yanze gusubira muri iryo shuri maze ahitamo kwiyandikisha ahandi. Ibi byabaye impamvu ikomeye ituma afata icyemezo cyo gufasha abana batabasha kwishyura amafaranga y'ishuri, binyuze mu muryango yise The Young Legend Foundation.

Uyu muhanzi yakoze indirimbo nyinshi zitandukanye zagiye zikundwa nka Sip, Nobody n'izindi harimo n'iyo aherutse gukorana na Bruce Melody.

Joeboy yavuze inkomoko y'umuryango yashinze ufasha abana batishoboye


Umwanditsi: Aline Rangira Mwihoreze






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND