Mu gihe uyu mwaka umaze iminsi 21 gusa utangiye, hamaze kuvugwa byinshi ku mbuga nkoranyambaga by’umwihariko mu myidagaduro y’u Rwanda, birimo n’ibyagarutsweho ku ma couple y’ibyamamare atandukanye.
2025, ishobora kuzaba
umwaka w’udushya, ushingiye ku muvuduko w’ikoranabuhanga ndetse n’uburyo abantu
bagenda bajyana naryo. Ariko kandi hirya no hino ku Isi, ibihugu bimwe
byatangiye gufata ingamba zikaze mu kwirinda ko imbuga nkoranyambaga zigira
ingaruka ku baturage babo.
Kuva ku bahimba inkuru z’urukundo
nyamara hari izindi nyungu bagambiriye kugeza ku biyemeje kurushinga, zose ni
inkuru zikomeje kwiharira imbuga nkoranyambaga na zo zisigaye zihutisha amakuru
ku muvuduko wo hejuru muri iki gihe.
Ni muri urwo rwego uyu
munsi, InyaRwanda yaguteguriye ama-couple 5 yagarutsweho cyane mu uku kwezi kwa
mbere k’umwaka wa 2025 witezweho uburyohe budasanzwe bw’imyidagaduro bitewe
n’uko watangiye.
1. Miss
Mutesi Jolly n’umuherwe Lugumi
Ku wa Gatanu tariki 10
Mutarama 2025 ni bwo ku mbuga nkoranyambaga, hakwirakwiye inkuru z’urukundo rwa
Mutesi Jolly na Saidi Lugumi uri mu bucuruzi bw’imbunda mu gihugu cya Tanzania.
Hari abahise bihutira
kureba mu butumwa uyu mukobwa yagiye anyuza ku rubuga rwa Instagram, haboneka
zimwe muri ‘Posts’ zigaragaza ko hari aho yagiye yandika, maze agashimira
‘Saidi Lugumi’, ariko nyuma yaje kubisiba nyuma y’uko bimenyekanye.
Ariko kandi yifashishije
konti ye ya Instagram, yumvikanishije ko yinjiriwe bityo ubutumwa bwanyujijweho
nta ruhare yabugizemo. Bidateye kabiri, hasohotse amajwi aganira n’umusore uzwi
nka ‘Godfather’, amubwira kumufasha kumenyekanisha ko ari mu rukundo
n’umuherwe, kugira ngo abantu bamenye neza aho akura amafaranga yo kugura
imyambaro ye imugaragaza mu giciro kinini.
Mu kiganiro yagiriye ku
rubuga rwa X, Godfather yongeye kumvikana avuga ko yakoze amakosa akomeye yo
kuganira n’umuntu atavuze mu izina (Miss Mutesi Jolly) baganira ari ku rubuga
rwa X, birangira amajwi y’ikiganiro cye agiye hanze.
Ni amajwi ataratinze ku
mbuga za bamwe, ariko benshi bari bamaze kuyasamira hejuru, ku buryo hari shene
zimwe za Youtube yumvikanaho.
N’ubwo bimeze gutya
ariko, Miss Mutesi Jolly aherutse kwandika ku rubuga rwa X, avuga ko ibivugwa
ku rukundo rwe na Saidi Lugumi ari ibihuha.
Ati: “Ku banyifuriza ineza
bose, ndabashimira byimazeyo ku kungirira icyizere aho kunkekera ibindi, no
kunyifuriza ibyiza cyane cyane muri ibi bihe by’amagambo yo gukekeranya.
Urukundo ni ikintu cyiza cyane, kandi igihe cyose ruzampamagara, nzarwakira
ntashidikanya kandi ku bushake bwanjye no mu buryo bunyuze umutima wanjye.”
Uyu mukobwa yavuze ko
yakwifuza kugira umukunzi w’umutunzi watuma abantu bavuga. Akomeza agira ati:
“Kuri mwe mwifashisha ikoranabuhanga mushaka kuntura umujinya yaba ku byerekeye
gukundana cyangwa kudakundana n’umuherwe, izi ni zo mpaka nanakwifuza ko abantu
bagirana ku bijyanye n’umukunzi wanjye. Nzi uburyo bwo kubakanda ahababaza
kandi birigaragaza.”
2. Kathia
na Adonis
Tariki ya 1 Mutarama
2025, yabaye idasanzwe mu rugendo rw’urukundo rwa Adonis Jovon Filer ukinira
APR BBC na Uwase Katha Kamali, kuko ari bwo bahamije iby’urukundo rwabo,
imbere y’inshuti n’abavandimwe.
Ni na bwo Adonis Jovon
yafashe icyemezo cyo kwambika impeta uyu mukobwa, usanzwe ari Mukuru wa Nishimwe
Naomie wabaye Miss Rwanda 2020.
Amafoto yaracicikanye,
amashusho nayo bigenda uko. Kuva ubwo ku rubuga rwa X, rwarambikanye, zimwe mu
nkumi zitangira kugaragaza ko zifite amashusho y’ibanga y’uyu musore ari mu
bikorwa-shimishamubiri.
Ku rubuga rwa X, bamwe
batangiye kuvuga ko bafite aya mashusho, ndetse ibihumbi by’abantu byatangiye
kuyasaba. Ibi byatumye Adonis yandika ku rukuta rwe rwa X, ashimangira ko
atitaye ku bivugwa urukundo rwe na Kathia ruhamye.
Yavuze ko abagera
intorezo urukundo rwe bibeshya, kuko benshi muri bo ari ishyari bamugiriye. Ati
“Ni uwa twese’ ishyari rizabamara. Ndi uwa Kathia gusa."
Uyu musore yavuze ibi,
nyuma y’uko hari amashusho yasakaye bivugwa ko yohereje akoreresheje urubuga
rwa Snapchat, yoherereza umwe mu bakobwa wabwiye Kathia Kamali ko uyu musore
atari uwe gusa, kuko bamusangiye.
Nta cyemeza ko aya mashusho ari ay’uyu musore. Ariko kandi agaragaza ko umusore afashe mu ntoki igitsina cye.
Mu 2024, RIB yahagurikiye cyane abakwirakwiza amashusho y’urukozasoni, bamwe barihanijwe abandi barafungwa.
3. Vestine
na Ouedraogo
Mu ijoro ryo kuri uyu wa
Gatatu tariki 15 Mutarama 2025, ni bwo byamenyekanye ko Ishimwe Vestine
uririmbana na murumuna we Dorcas, yasezeranye imbere y’amategeko.
Uyu mukobwa yiyemeje
kubana akaramata byemewe n’amategeko n’umugabo we Idrissa w'imyaka 36 y'amavuko, usanzwe afite
inkomoko mu gihugu cya Burkina Faso. Inyandiko zimuvugaho kuri Internet,
zigaragaza ko afite ibikorwa byinshi bimwinjiriza amafaranga, ndetse ari mu
batunze agatubutse.
Bombi basezeraniye ku
Murenge wa Kinyinya, ku wa Gatatu. Bari bafite gahunda yo gusezerana, ku wa
Kabiri tariki 14 Mutarama 2025, basaba umwanditsi w’irangamimerere w’Umurenge
wa Kinyinya, kwimurira gahunda yabo kuri uyu wa Gatatu, nyuma yo kumenya ko
hari abanyamakuru bamenye gahunda yabo.
Kuva Vestine yinjira mu
itangazamakuru, ntiyavuzwe mu nkuru z’urukundo, ahubwo we n’umuvandimwe we
Dorcas bashyize imbere ibikorwa by’umuziki.
Ku rubuga rwa X, abantu
batunguwe n’iyi nkuru, ndetse bavuga ko bitari bikwiye ko uyu mukobwa
arushinga. Afite imyaka 22, ni mu gihe bakimara gusezerana byasakaye henshi ko umusore afite imyaka 42.
Munyakazi Sadate wayoboye
Rayon Sports, yanditse ku rubuga rwa X ashima Vestine ko yaguye umuryango ati
“Rubyiruko nshuti zanjye niriwe mbona hano ku mihanda mwihaye ngo 42 - 22 njye
nta makuru mbifiteho;
Gusa munkundire mbabwire
ko icya mbere ari urukundo kuko uwo rushatse ruramusanga kandi ntirugira
ubutoni ku myaka. Urugo ruhire mukobwa w'i Rwanda kandi waguye amaboko
y'umuryango n'ay'u Rwanda. Baho.”
Umunyamakuru wa Magic FM,
Robert Mackena we yanditse agira ati “Ubu kandi ntabwo mwibuka itegeko rishya
ry’umuryango? Umukobwa/Umuhungu ufite imyaka 18 ariko atujuje imyaka 21
imwemerera gushaka, yabisaba ku mwanditsi ku Karere igihe afite impamvu
zumvikana akemererwa gushaka.”
4. Shaddyboo na YewëeH
Ku
wa 10 Mutarama 2025, ku mbuga nkoranyambaga hacicikanye amajwi ya Mbabazi
Shadia wamenyekanye nka Shaddyboo, atangaza ko Producer YewëeH yamwambuye amafaranga
yari yamwemereye kugira ngo bakine inkuru z’uko bakundana, nyamara buri umwe
yari afite icyo agamije kugira ngo avugwe cyane.
Amashusho y’aba bombi
bishimanye yazengurutse cyane ku mbuga nkoranyambaga mu mpera z’umwaka, ndetse
mu biganiro n’itangazamakuru, yaba Shaddyboo na Producer YewëeH bemeje ko
bakundana urukundo rwitamuruye, kandi ko igihe kigeze ngo barushinge.
N’ubwo byari bimeze gutya
ariko, hari bamwe bavugaga ko YewëeH yishyuye Shaddyboo arenga Miliyoni 6 Frw kugira ngo
bahimbe inkuru z’uko bakundana.
Byabafashe indi ntera,
kugeza ubwo Shaddyboo yumvikanye ku ikoranabuhanga, avuga ko uwari ‘Cher’ we
Producer YewëeH yamwambuye.
Yavuze ko buri wese
ashishoje neza, yabona ko nta kintu YewëeH yari kumumarira, kuko ibyo yakoze
byo kuvuga ko bakundana, cyari ikiraka yari yahawe kugira ngo akundane na
YewëeH, urukundo rutigeze rubaho, ruvugwa gusa mu itangazamakuru.
Ati: “Ariko se iyo
mushishoje mubona YewëeH yamarira iki mu buzima bwanjye? Rero akazi
kararangiye! YewëeH gumana amafaranga yawe ntayo nkikeneye kandi azagufashe
kuko ubu njye ntayo nkeneye.
“Ariko kandi n’ikindi
gihe n’undi uwo ari we wese, ntazigere yongera kumenyera. Ndi umubyeyi w’abana
babiri, rero ngomba kubarera. Gumana amafaranga yawe ntayo nkikeneye.”
Shaddyboo ntiyigeze avuga
amafaranga YewëeH yari amufitiye, ndetse na YewëeH ntiyigeze n’umunsi n’umwe
avuga ko hari amafaranga yari yemereye Shaddyboo.
Ni gute Producer YewëeH
yavuzweho kwambura Shaddyboo?
Mu kiganiro cyihariye na
InyaRwanda, Niyitanga Rene [Producer YewëeH] yavuze ko ibyavuzwe y’uko yishyuye
Shaddyboo kugirango amukunde bitigeze bibaho.
Yasobanuye ko bitari
gushoboka ko yishyura Shaddyboo, kugeza ubwo uyu mugore yari kujya abyuka
amwandikira ubutumwa bwuzuye imitoma.
Ati: “Reka ngerageze kubisobanuraho
gato byumvikane. Ese wakwishyura umuntu ukanamwishyurira kujya abyuka,
akanirirwa akwandikira ‘message z’urukundo. Njye kuri njye sinakwishyura
urukundo reka reka. Ndatekereza ibyo nanditse kuri konti ya Instagram yanjye
narabikoze kugirango abantu babone ko ibyo babwirwa barimo kubeshywa.”
Uyu musore yavuze ko nta
mafaranga afitiye Shaddyboo, kuko nawe mu byo yavuze ntiyigeze avuga ayo
amufitiye. Ariko kandi ntiyumva ukuntu yari kwishyura Shaddyboo, kugeza ubwo
amafoto n’amashusho byasohotse, byerekanaga neza ko baryohewe mu rukundo.
Yavuze ko nta mafaranga
yagombaga kwishyura Shaddyboo, kuko ubwo bari kumwe yabonaga ko bari mu
rukundo- Mbese nta kazi yahaye Shaddyboo ko kumukunda.
Avuga ati: “Ese
namwambuye iki? Avuga ko namwambuye angahe? Ese reka tuvuge ko ahari yaba yari
ibyo twapanze, none se koko wakoresha umuntu akajya muri ‘Social Media’ akuvuga
neza kuriya yabikoze, agakora ‘Posts’, tukagaragara ahantu hatandukanye turi
kumwe n’urukundo rwinshi, n’ibindi byinshi.”
“Niyo mwaba mwaravuganye
amafaranga koko ubwo wakwanga kumwishyura. Oya mu magambo make ntacyo
numvaga njye ngomba kwishyura kuko ntabwo kari akazi.”
Producer YewëeH yacuditse
na Shaddyboo hashize igihe atandukanye n'umusore witwa Manzi, ndetse benshi mu
bo mu miryango ya hafi bari bazi neza ko biteguye iby'ubukwe bwabo.
5. Sonia
Rolland na Gabriel
Ubu noneho couple
igezweho ni iya Miss Uwitonze Sonia Rolland, Umunyarwandakazi wabaye Nyampinga
w’u Bufaransa mu 2000, akaba umunyamideli ubifatanya no gukina filime weretse
abo mu muryango we umukunzi we Guillaume Gabriel bateganya kurushingana mu Ugushyingo
kwa 2025 mu birori bivugwa ko bizebera mu Rwanda no mu Bufaransa.
Guillaume Gabriel na we
ni umukinnyi wa filime mu Bufaransa ndetse we na Sonia Rolland bahuriye mu gice
cya gatanu cya filime y’uruhererekane ya “Tropiques Criminels” cyagiye hanze mu
2024.
Sonia
Rolland w'imyaka 43 agiye kurushinga afite abana babiri. Barimo uwavutse
mu 2007 w’umukobwa witwa Tess Rocancourt ufite imyaka 18 yabyaranye na
Christophe Rocancourt w’imyaka 57 batandukanye mu 2009.
Umwana wa kabiri
w'umukobwa wiswe Kahina 14 Sonia Rolland yamubyaranye na Jalil Lespert
bakundanye imyaka icyenda kuko batandukanye mu 2018.
Sonia Rolland yumvikanye mu itangazamakuru avuga ko ubuzima bw’urukundo bwe na Guillaume bahisemo kubugira ibanga gusa avuga ko bamaranye imyaka irenga 20 baziranye bya hafi banakundana bucece.
TANGA IGITECYEREZO