Kigali

Dj Theo yitabye Imana

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:21/01/2025 9:38
0


Nshimiyimana Theogene wamenyekanye nka Dj Theo mu bikorwa byo kuvanga imiziki yitabye Imana kuri uyu wa Kabiri tariki 21 Mutarama 2025, ni nyuma y'iminsi yari ishize azahajwe n'uburwayi bukomeye bwamwibasiye.



Umuhanzi Mico The Best wari umaze iminsi afasha Dj Theo mu burwayi bwe, yanditse ku mbuga nkoranyambaga ze agaragaza ko yashenguwe n'urupfu rw'inshuti ye.

Yabwiye InyaRwanda ko "Twamenyeshejwe inkuru y'urupfu rwe mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri. Dj Theo ni ikinege mu muryango, urumba ni inkuru y'akababaro, ni ibihe bikomeye, abantu bakwiye kuba hafi umuryango we."

Dj Theo yaguye mu bitaro bya Masaka, aho yari yajyanwe kwivuriza kuri uyu wa Mbere tariki 20 Mutarama 2025.

Uyu mugabo yamenyekanye cyane mu bikorwa byo guteza imbere umuziki. Yakoranaga cyane na Studio Ibisumizi y'umuraperi Gatsinzi Emery [Riderman]. Ndetse bagiye bakorana cyane mu bitaramo byinshi uyu muraperi yaririmbyemo amuvangira imiziki.

Uburwayi bwagiye bukomera uko iminsi yicumaga, kugeza ubwo yatakaje ubushobozi bwo kumva no kuvuga, ndetse no guhumeka byasabye ko yongererwa umwuka.

Abaganga bari bagaragaje ko arwaye indwara ya 'Typhoïde", ariko uko iminsi yagiye ishira, yagiye arushaho kuremba.  

Dj Theo yitabye Imana kuri uyu wa Kabiri tariki 21 Mutarama 2025, nyuma y’igihe cyari gishize arwaye


IMANA IMUHE IRUHUKO RIDASHIRA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND