Kigali

Kuki Carrie Underwood yagaragaje umujinya nyuma yo kuririmba mu muhango wo kurahira kwa Trump?

Yanditswe na: Tuyihimitima Irene'
Taliki:21/01/2025 18:00
0


Carrie Underwood, umuririmbyi w’icyamamare muri Amerika, yashavujwe no kudahabwa agaciro nk’abandi bahanzi bakomeye barimo Beyoncé na Lady Gaga, nyuma yo kuririmba mu muhango w’irahira rya Perezida Donald Trump wabaye ku wa 20 Mutarama 2025.



Umuririmbyi w’imyaka 41 yaririmbye "America the Beautiful" ariko agira ibibazo bya tekinike byatumye aririmba nta muziki umufasha. Abakurikiranira hafi ibintu bavuga ko Underwood yababajwe no kudahabwa urubyiniro rwagutse nk’urw’abandi bahanzi babanje.


Byongeye, ibirori byahinduriwe aho bigomba kubera ku munota wa nyuma kubera ubukonje bukabije bwari bwitezwe i Washington. Umwe mu bantu b’imbere yatangaje ati: “Yari ababajwe cyane n'ahantu hato yahawe ho kuririmbira, byatumye yumva atisanzuye kandi ibyo byagize ingaruka ku muziki we.”


Nubwo ibyo byabaye, Underwood yagerageje gusigasira isura ye no guhumuriza abafana be. Yashimiwe n’abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga kubera kwitwara neza mu bihe bigoye. Umufana umwe yaranditse ati: “Byari byiza cyane, gukoresha ijwi rye wenyine byatumye byose biba akataraboneka.”


Nyuma y'ibi birori, Underwood yashimiye igihugu cye mu itangazo, avuga ko kuririmba mu birori by’irahira ry'Umukuru w'Igihugu ari icyubahiro. Yongeyeho ko adashyigikiye politiki ahubwo ko yashakaga guhuriza hamwe Abanyamerika biciye mu muziki nk'uko tubicyesha Dailymail.


Uyu mwaka, Underwood arateganya ibikorwa byinshi birimo no kugaruka muri "American Idol" nk’umwe mu bagize akanama nkemurampaka kayo






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND