Minisitiri w'Urubyiruko n'Iterambere ry'Ubuhanzi, Dr. Utumatwishima Jean Nepo Abdallah, yakiriye kandi agirana ibiganiro n’itsinda ry’abasore bagize itorero Ishyaka ry’Intore bari kwitegura igitaramo cyabo cya mbere bise “Indirirarugamba”.
Byabaye kuri uyu wa Kabiri tariki 21 Mutarama 2025, mu gihe abagize iri torero bageze kure imyiteguro y’igitaramo cyabo kizaba tariki 25 Mutarama 2025 muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali.
Ni ubwa mbere bagiye gukora igitaramo cyabo bwite, nyuma yo gutandukana n’itorero Ibihamye by’Imana babarizwagamo.
Abasore b’intore bataramiye Minisitiri Utumatwishima, nyuma bagirana ibiganiro byibanze ku kubashimira cyane ku ruhare rwabo bagira mu guteza imbere umuco Nyarwanda, kandi abizeza ubufatanye na Minisiteri mu rwego rwo kubashyigikira ku bikorwa bategura.
Mu kiganiro n’itangazamakuru cyo kuri uyu wa Kabiri, abagize Itorero Ishyaka ry’Intore bagaragaje ko biteguye gutanga ibyishimo bikomeye mu gitaramo cyabo, kandi bagiteguye ahanini bagamije gufasha Abanyarwanda kwinjira neza mu mwaka mushya.
Ati: “Impamvu twahisemo gukora igitaramo muri Mutarama, ni ukugira ngo Abanyarwanda batangirane umwaka wabo umugisha uva mu muco wabo, tubifata nko kweza umwaka (kuwufasha kuba mwiza ukazira icyasha), kuko bawutangiye babona ibikwiye kandi bikesha amaso yabo.”
Arakomeza agira ati: “Burya ntabwo mu muco wacu wa Kinyarwanda habamo ibintu byanduye, habamo amateka, ibigwi, uko twitwara, dusa, tugenda, tuganira n’ibindi byiza bitwibutsa abo turi bo tugatangira umwaka twishimye, tunezerewe nk’Abanyarwanda, bituma twumva twatanze umusanzu wacu nk’intore.”
Umuyobozi w’Itorero Ishyaka ry’Intore, Cyogere aherutse kubwira InyaRwanda ko bahisemo kwita iki gitaramo ‘Indirirarugamba’ bashingiye ku mutwe w’ingabo wabayeho wari uw’abana bato batozwaga kuba ingabo, nyuma bagasaba kujya ku rugamba.
Ati “U Rwanda rwaje guterwa abana bumvise inkuru ko batewe basaba kujya gutabara kandi bari bakiri mu itorero, babisabana umwete, mu bwira n’agahinda ko batewe, bo bagahezwa kandi baraje mu itorero ngo bazige gutsinda umwanzi.”
Yavuze ko bahisemo ririya zina mu kumvikanisha icyerekezo cyabo n’ishyaka ryabo, bityo ibyinshi mu gusobanura neza iri zina bizagaragara mu gitaramo.
Akomeza
agira ati "Aho bihurira n’Ishyaka ry’Intore ni uko tutabanje gutegereza
nk’itorero rikivuka ngo tugwize uburambe n’imbaraga ahubwo tukarebera ku
cyizere n’ubuhanga bw’abadutoza tugashaka gutangira umwaka tutitaye ku byabaye,
tukifuza gutangira umwaka dutaramira Abanyarwanda kuko tuba twifuza gukesha
umwaka dutangiye dutura Abanyarwanda umuco wabo.”
Minisitiri Utumatwishima yakiriye kandi agirana ibiganiro n’abagize Itorero Ishyaka ry’Intore
Ishyaka
ry’Intore bamaze iminsi bari kwitegura igitaramo cyabo bazakora tariki ya 25
Mutarama 2025 kizabera muri Camp Kigali
TANGA IGITECYEREZO