Umuraperi akaba na rwiyemezamirimo, Gauchi The Priest yatanze icyifuzo cy’uko Perezida Paul Kagame yazitirirwa ikibuga cy’indege Mpuzamahanga cya Bugesera, kuko byaba biri mu rwego rwo kumuha icyubahiro by’iteka ryose no kumushimira ku bikorwa byiza byivugira yakoreye Abanyarwanda mu bihe bitandukanye.
Ku wa 15 Gicurasi 2024, Umuyobozi Mukuru wa sosiyete nyarwanda itwara abantu n’ibintu mu kirere (RwandAir), Yvonne Makolo, yatangaje ko ikibuga cy’indege mpuzamahanga cya Bugesera kizuzura mu mwaka wa 2027/2028.
Yabigarutseho ubwo yari mu kiganiro cy’ihuriro Qatar Economic Forum, aho yagize ati “Imirimo yo kucyubaka (ikibuga cy’indege) irakomeje, turi ku musozo wo kubaka igice cyo ku butaka, dukomereza ku cyo hejuru. Dutegereje ko 2027/2028 ikibuga cy’indege kizaba cyatangiye gukora.”
Mu mirimo yo kubaka iki kibuga cy’indege, Qatar Airways ifite uruhare rwa 60% muri uyu mushinga, ni mu gihe u Rwanda rwo rufite uruhare rwa 40%.
Umuyobozi Mukuru wa Qatar Airways, Badr Mohammed Al-Meer, asobanura ko ikibuga cy’indege cya Bugesera kizaba kimeze nk’kibuga mpuzamahanga cya Hamad giherereye i Doha.
Ati “Wari wo mugambi ubwo twagiranaga ubufatanye na RwandAir. Kwari ukurema ikintu gitanga umusaruro mwiza, imiterere yacyo n’imikorere yacyo bimeze nk’icyo dufite hano.
Itsinda ry’abubatsi bacu ryagize uruhare mu kucyubaka mu gihe kirenga imyaka 10 ni ryo rishinzwe gukurikirana imyubakire y’icy’i Kigali kandi bazagira uruhare mu bikorwa byaho, bafasha bagenzi bacu mu Rwanda.”
Ushingiye ku gihe cyatangajwe kugira ngo iki kibuga kizuzure hasigaye imyaka iri hagati y’ibiri ndetse n’itatu. Ni ikibuga kitezweho gukomeza urwego rw’ubuhahirane hagati y’u Rwanda ndetse n’ibihugu bitandukanye byo ku Isi, no guteza imbere u Rwanda mu nguni zose z’ubuzima.
Nta zina riratangazwa rizahabwa iki kibuga cy’indege, ariko hari abavuga ko kizitirirwa ‘Bugesera International Airport’.
Umuraperi Gauchi wamamaye mu bihangano binyuranye birimo n’indirimbo yakoranye na Bruce Melodie, asanga binyuze mu babishinzwe n’abandi, iki kibuga cyazitirirwa Perezida Kagame.
Mu kiganiro yagiranye na Chitta Magic, Gauchi yumvikanishije ko n’ubwo ari ibitekerezo bye bwite, ariko yiyumvisha ko ari icyifuzo ahuriyeho n’abandi banyarwanda.
Arasaba ko Perezida Kagame azitirirwa ikibuga cy’indege ashingiye ku bikorwa yagejeje ku banyarwanda. Ati “Njyewe rero ngize amahirwe yo guhura nawe njyewe namusaba ikintu kimwe. Yadukoreye byinshi, yatugejeje kuri byinshi, imbere yacu ni heza. Ariko njyewe n’abandi banyarwanda nkanjye benshi, wenda ni njyewe ubashije kubivuga.”
Arakomeza ati “Ariko njyewe n’abandi banyarwanda benshi duhuje icyifuzo, ababishinzwe babidufashijemo, Nyakubahwa Perezida wa Repubulika akabitwemerera, umunsi ikibuga cy’indege cya Bugesera kizaba cyuzuye mu rwego rw’uko Abantu banyura mu Rwanda, abasura u Rwanda baza mu Rwanda bazahora bumva izina ry’umubyeyi wacu mu matwi yabo, aho kugira ngo kizitirirwe “Bugesera International Airport” abitwemereye n’ababishinzwe bakabidufashamo kikazitirirwa “Kagame International Airport”.
Gauchi yavuze ko kwitirira ikibuga cy’indege Perezida Kagame byaba ari ibintu byiza, kandi biri mu rwego rwo kumuha icyubahiro by’iteka ryose.
Aravuga ati “Cyaba ari ikintu cyiza kandi gikomeye cyane. Byaba ari ukumuha agaciro by’iteka ryose. Icyo ni cyo cyifuzo cyanjye n’abandi banyarwanda benshi dufite.”
Ikigo cya Leta y’u Rwanda gishinzwe gukurikirana ingendo z’indege n’ibikorwa by’ubukerarugendo buzishingiyeho (ATL), kigaragaza ko buri mwaka ikibuga cy’indege cya Bugesera, kizajya cyakira abantu Miliyoni umunani ku mwaka n’imizigo ipimye toni ibihumbi 150.
Ikibuga cy’indege mpuzamahanga cya Bugesera kizaba gifite metero kare 30.000, gitwara abagenzi hamwe na konti 22 zo kugenzura, amarembo icumi, n’ibiraro bitandatu by’abagenzi. Bizaba bifite kandi ibyateganijwe ku muhanda wa kabiri.
Umuraperi
Gauchi yatanze icyifuzo cy’uko Perezida Paul Kagame yakwitirirwa ikibuga cy’indege
cya Bugesera
Ikibuga cy’indege cya Bugesera kizuzura gitwaye arenga gitwaye miliyari ebyiri z’amadolari
Umuyobozi Mukuru wa RwandAir, Yvonne Makolo, aherutse gutangaza ko ikibuga cy'indege cya Bugesera kizuzura mu 2027/2028
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘AMAHITAMO YANJYE’ GAUCHI YAKORANYE NASEAN BRIZZ NA FIREMAN
TANGA IGITECYEREZO