Umuhanzi Ruger [Michael Adebayo Olayinka] yatangaje amakuru ateye amatsiko, agaragaza ibyerekeye itegurwa rya album ye ya kabiri itegerejwe cyane. Iyo album izaba yitwa "Blown Boy Ru".
Mu butumwa yashyize kuri Instagram story ye, Ruger yavuze ko uyu mushinga uzaba ugizwe n’indirimbo 13. Yanditseho amagambo agira ati: “Album (Blown Boy Ru) muri Werurwe,” agaragaza ko izasohoka muri Werurwe 2025.
Aya makuru yatumye abafana barushaho gutegereza bashishikaye kumva album ye ya kabiri mu rugendo rwa muzika rwa Ruger.
Mu ndirimbo ze zamenyekanye cyane harimo Bounce na Abu Dhabi zo kuri EP ye ya mbere. Kuri EP ye ya kabiri, yakoze indirimbo zakunzwe nka Girlfriend na WeWe.
Album ye ya mbere yitwaga Asiwaju yatumye arushaho kwemeza ko ari umwe mu bahanzi beza b’iki gihe. Yagize izina rikomeye mu njyana ya Afrobeats kubera ubuhanga bwo guhuza Dancehall na Afrobeats.
Ruger aherutse gutaramira mu Rwanda mu mpera za 2024 mu gitaramo cyabereye muri BK Arena tariki ya 28 Ukuboza 2024.
Ruger yateguje Album nshya muri Werurwe 2025
TANGA IGITECYEREZO