Kigali

Perezida Donard Trump ntiyigeze ashyira ikiganza cye kuri Bibiliya igihe yarahiraga

Yanditswe na: KUBWIMANA Solange
Taliki:21/01/2025 9:32
0


Mu birori by’irahira rya Perezida Donald Trump ku wa Mbere, hagaragaye ikintu kidasanzwe aho Trump atigeze ashyira ikiganza cye ku Bibiliya ubwo yari arimo ararahira.



Ibyo Perezida Trump yakoze byateje impaka ku ruhare rwa Bibiliya mu birori by’irahira ry’umukuru w’igihugu, hari abumva ko ibi byerekana impinduka, kandi ko uruhare rw'amadini muri politike rushobora kugabanuka.

Gushyira ikiganza kuri Bibiliya mu gihe Perezida arahira ni umuco umaze igihe kirekire muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ariko si itegeko. 

Ingingo ya VI y'Itegeko Nshinga rya Leta Zunze Ubumwe za Amerika ivuga ko abayobozi bose bagomba kurahira mbere yo gufata inshingano, ariko ikavuga kandi ko atari itegeko ko hari imihango y’amadini igomba kubaho kugira ngo umuntu abe umuyobozi.

Nn'ubwo umuco wo gukoresha Bibiliya mu irahira rya Perezida ari ibintu bisanzwe ndetse byabaye nk’umuco muri Amerika, si itegeko. 

Ejo ku itariki 20 Mutarama 2025 ubwo Trump yarahiriraga kuba Perezida wa 47 wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, icyemezo cye cyo kudashyira ikiganza kuri Bibiliya cyarikoroje, cyane mu bantu barebaga ibi birori mu bice bitandukanye by’isi, aho kugeza ubu bitari kuvugwaho rumwe na benshi.

Melania Trump, yari afashe Bibiliya ebyiri mu biganza mu gihe Trump yarahiraga: imwe ni iyo Trump yahawe n'umubyeyi we igihe yari akiri umwana, indi ni Bibiliya ya Lincoln yakoreshejwe mu irahira rya Abraham Lincoln mu 1861. Ariko, Perezida Trump ntiyashyize ikiganza cye kuri izi Bibiliya.

Mu ijambo rye ryari ryuje mo amagambo yo gushima Imana, Trump yavuze ko Imana yamucunguye kugira ngo atange umusanzu wo gusubiza Amerika ku murongo, avuga ko yabashije kurokoka igitero cyo kumwica cyabaye tariki 13 Nyakanga 2024. 

Nyamara, kuba atashyize ikiganza cye kuri Bibiliya mu gihe yarahiraga byateje impaka, abantu bibaza koko niba ibyo yavuze yari abikuye ku mutima cyangwa niba ari ukwiyerurutsa.

Ibi byari bitandukanye cyane n’irahira rya Visi-Perezida JD Vance, aho we yashyize ikiganza cye ku Bibiliya. Vance yakoresheje Bibiliya ya kera yari iya Nyirakuru, aho indahiro ye yayobowe na Perezida w'Urukiko rw'Ikirenga Brett Kavanaugh, mu gihe umugore we, Usha Vance, yari afashe Bibiliya mu biganza.

Icyemezo cya Trump cyo kudafata kuri Bibiliya mu irahira rye, cyavugishije benshi. Mu irahira rye rya mbere muri 2017, yakoresheje Bibiliya ebyiri, Bibiliya ya kera y’umuryango we ndetse na Bibiliya ya Lincoln. 

Bibiliya y’umuryango, ni iyo Trump yari yarahawe n’umubyeyi we mu 1955 nk’impano nyuma yo kurangiza ishuri ry’abana bo mu itorero rya mbere muri Jamaica, Queens, mu mujyi wa New York.

Ubwo Trump yarahiriraga kuva Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri 2017, yari ashyize ikiganza cye kuri Bibiliya

N’ubwo hataramenyekana impamvu ya nyayo Trump yahisemo kudakoresha Bibiliya mu irahira rye, ibi byateje impaka ku bijyanye n’uruhare rwa Bibiliya n’amatorero mu miyoborere na politiki muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Abantu benshi biganjemo abanyamadini baribaza icyo iki cyemezo kivuze ku myumvire ya Perezida ku bijyanye n'ukwemera. Byongeye kandi, Trump yakomeje kwamamaza “Bibiliya za God Bless America” ku giciro cya $59.99, bityo byateye abantu kubyibazaho cyane no guhuza ibintu bitandukanye mu kugerageza kumenya icyabiteye.

Perezida Donard Trump yarahiriye kuba Perezida wa 47 wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND