Kuri uyu wa Mbere, tariki ya 20 Mutarama, ni umunsi wa Martin Luther King Jr, ukanaba umunsi w'ikiruhuko muri leta muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, wahuriranye n’ibirori by’irahirira rya Perezida Donald Trump.
Kuba umunsi wa Martin Luther King Jr wahuriranye n’uw’irahira rya Trump ni ibintu bamwe babona nk’iby’agaciro ndetse bakavuga ko Trump ashobora kuzaba umuyobozi mwiza.
N’ubwo iyi minsi yahuriranye ntabwo byari bisanzwe, ubusanzwe umunsi wa Martin Luther King Jr ni umunsi ngarukamwaka wizihizwa ku wa Mbere wa gatatu mu kwezi kwa Mutarama buri mwaka si buri gihe rero uba ku itariki ya 20, naho umunsi w’irahira rya Perezida uba ku itariki ya 20 Mutarama, nk’uko biteganywa n'ivugururwa ry'Itegeko Nshinga ry'Amerika.
Martin Luther King Jr. Day, ni umunsi wibutsa umurage w'umuyobozi ukomeye warwanye urugamba rwo kurwanya ivangura mu gihugu cya Amerika, Dr. Martin Luther King Jr, yabaye intwari mu kurwanya ivangura no gushyigikira amahoro n’uburinganire.
Uyu munsi ni umwanya wo kwibuka no guha agaciro ibikorwa by'ingenzi bya King, waharaniye impinduka mu mategeko y'Amerika no kurwanya ivangura rishingiye ku bwoko no ku ruhu.
King yakoze ibikorwa by'ingenzi mu rugamba rwo gukuraho ubusumbane n'ivangura byakorerwaga abaturage ryari rishingiye ahanini ku ruhu no ku bwoko, akoresheje uburyo bw’amahoro.
Akaba yaragize uruhare rukomeye mu guharanira ko ubusumbane buvaho, abantu bakabona ubutabera, ndetse yagaragaye cyane mu bikorwa byo gushyigikira uburenganzira bwa muntu, ari byo kandi byaje kuba intambwe ikomeye mu mateka ya Amerika.
Martin Luther King Jr. Day yatangiye kwizihizwa ku itariki ya 20 Mutarama 1986, ni igikorwa cyatangijwe nyuma y’urupfu rwa King mu 1968.
Nubwo Perezida Ronald Reagan yari yasinyiye iri itegeko ryo gutangiza uyu munsi mu gihugu hose mu 1983, ntabwo wakiriwe neza muri buri leta kugeza muri 2000, nibwo Leta ya New Hampshire yaje kubyemera, ari na yo leta ya nyuma yemeye iri tegeko.
Uyu munsi si umwanya wo kwibuka umurage wa King gusa, ahubwo ni igihe cyo gutekereza ku rugamba rukomeje rwo guharanira uburenganzira bwa muntu no gukuraho ivangura.
Uyu munsi kandi, ni umwanya mwiza wo kwishimira intambwe zatewe, ariko ukaba kandi ukangurira abantu gukomeza kugira uruhare mu guteza imbere uburenganzira no kurwanya ivangura mu isi.
Umunsi wa Martin Luther King Jr wahuriranye n'umunsi w'irahira rya Perezida Trump
TANGA IGITECYEREZO