Ku Cyumweru, tariki ya 19 Mutarama 2025, umuryango utabara imbabare wo muri Kenya (Kenya Red Cross) wemeje ko inkongi y'umuriro imaze iminsi yibasiye bimwe mu bice by'Akarere ka Isiolo, kandi ikaba imaze gutwika hegitari zirenga 10 z'ibyatsi by'amatungo mu Murenge wa Merti.
Abakuru b'Imiryango, abaturage ndetse n'abaharanira uburenganzira bwa muntu batangiye kugaragaza impungenge kuva kuwa Gatatu, tariki 15 Mutarama ubwo inkongi yatangiraga mu Murenge wa Merti, aho imirima y'ubwatsi bw'amatungo yafashwe n'inkongi y'umuriro, bigatuma abatuye ako gace bagira ubwoba bukomeye, banibaza aho bazakura y'ubwatsi bw'amatungo yabo.
Inkuru dukesha ikinyamakuru Kenyans ivuga ko inkongi yatangiriye muri Merti, ariko kugeza ubu imaze gukwira mu bice bya Iresaboru, Badana, na Sericho. Ibice bya Matarba, Korbesa, na Malkagalla nabyo byangijwe n'iyi nkongi, ndetse hari impungenge ko niba iki kibazo kidakurikiraniwe hafi, bishobora kugera ku mazu y'abaturage no ku zindi nyubako mu Karere ka Isiolo.
N'ubwo leta ishinjwa kudafata ingamba zo gukumira iyi nkongi, Kenya Red Cross yagaragaje ko iri gukora ibishoboka byose mu bufatanye n'ikigo cyita ku buzima bw'inyamaswa (Kenya Wildlife Service - KWS) mu kurwanya iyi nkongi. "Mu minsi ishize, twagiye dukorana n'abaturage ndetse n'abashinzwe ibinyabuzima mu kurwanya inkongi mu gace ka Sericho, mu Murenge wa Garbatula, Isiolo.
Inkongi iracyakomeye, ikomeje gukwirakwira kugera mu bice bya Sericho, Biliki, Badana na Basa," ibi byatangajwe na Kenya Red Cross. Yakomeje igira iti "Ibikoresho byihariye birimo gukusanywa kugira ngo dukomeze imirimo yo gukumira inkongi. Dukomeje kugenzura ibiri kuba."
Abaturage bo mu gace ka Isiolo bari bahanganye n'inkongi basabye inkunga, ndetse basaba Leta ko ibikurikiranira hafi. Raporo ya vuba ya Kenya Red Cross isobanura neza impungenge z'uburyo iyi nkongi ishobora gukwirakwira kugera mu mazu y'abaturage.
Inkongi y'umuriro muri Isiolo si ikintu kidasanzwe kuko iri mu turere dufite ubutaka bufite ubushyuhe bwo hejuru, kandi imirima y'ibyatsi iba ifite ibyago byinshi byo gufatwa n'inkongi mu gihe cy'impeshyi. Ikindi kintu giteye inkeke muri Isiolo ni umuyaga mwinshi, kuko iyo uhuye n'ibyatsi byumye bituma inkongi y'umuriro ikwirakwira vuba.
Iyi nkongi y'Isiolo ifite imiterere isa n'iy'inkongi z'imaze igihe zayogoje Los Angeles, muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika, ahagana ibihumbi byinshi by'ibirometero uvuye muri Kenya. Inkongi muri Los Angeles zasahuye hafi hegitari 15,000 kuva tariki ya 7 Mutarama, n'aho abatuye muri icyo gice bakaba barahuye n'ingaruka zikomeye.
Perezida William Ruto, mu butumwa yatanze avuga kuri izi nkongi zo muri Los Angeles, yagaragaje ko yizeye ubudahangarwa n'ubumwe bw'abaturage ba Amerika, kandi yizeye ko bazabasha guhangana n'iyi nkongi ndetse bagasubira mu buzima busanzwe nyuma y'iki kibazo.
Yagize ati: "Kenya yifatanyije n'abaturage ba Los Angeles ndetse n'Abanyamerika bose, muri iki gihe." Perezida William Ruto, kugeza ubu nta kintu aravuga kuri iyi nkongi y'umuriro iri kubica bigacika muri Kenya.
Inkongi y'umuriro yibasiye agace ka Isiolo muri Kenya
TANGA IGITECYEREZO