Kigali

No mu Bushinwa aho yakorewe barayihagaritse! Menya ibihugu byahagaritseho TikTok

Yanditswe na: Niyigena Geovanie
Taliki:20/01/2025 9:50
0


Mu gihe abantu bakomeje gutungurwa no kuvuga byinshi ku ihagarikwa rya TikTok muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, si cyo gihugu cya mbere gihagaritse uru rubuga gukoresherezwa ku butaka bwacyo.



TikTok ni urubuga rusakaza amashusho magufi ruzwi cyane ku Isi, rwagiye rufatirwa ibihano mu bihugu bitandukanye. Impamvu zitangwa zishingiye ahanini ku mutekano w’amakuru, indangagaciro z’abaturage, ndetse n’imitegekere y’ibihugu. Ni urubuga rukunzwe ariko rutavugwaho rumwe na benshi mu baturage ndetse b'abayobozi.

1. Leta Zunze Ubumwe za Amerika

Kuri uyu wa 18 Mutarama 2025, Leta Zunze Ubumwe za Amerika yafashe icyemezo cyo gufunga TikTok yifuza ko sosiyete ya ByteDance, igurisha ibikorwa byayo muri Amerika. 

Impamvu nyamukuru yatanzwe ni impungenge z’umutekano w’amakuru, aho batekerezaga ko Guverinoma y’u Bushinwa ishobora kwinjira mu makuru y’abanyamerika binyuze kuri uru rubuga.

Ibi byatangiye bwa mbere mu mwaka wa 2020 ubwo Donald Trump yayoboraga Amerika avuga ko uru rubuga rushobora kwifashijwe mu kumena amabanga ya Amerika akamenywa na Guverinoma y’u Bushinwa.

Nyamara nubwo iyi sosiyete yahagaritse imbuga zayo harimo TikTok na Capcut, bategereje icyo Donald Trump aratangaza kuri uyu wa 20 Mutarama niba uru rubuga rukomeza gufungwa cyangwa se arwongerera iminsi 90 yo gucyemura ibyo rwasabwe kugira ngo rwemererwe gukorera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

2. U Buhinde

Muri 2020, u Buhinde bwafashe icyemezo cyo guhagarika TikTok burundu, aho bwashingiye ku mpungenge z’umutekano n’amakuru y’abaturage b’iki gihugu. 

Iki cyemezo cyaje nyuma y’amakimbirane ya gisirikare hagati y’u Buhinde n’u Bushinwa, ndetse icyo gihe cyari igice cy’ingamba zo guhagarika porogaramu nyinshi z’Abashinwa mu rwego rwo kurinda umutekano w’abaturage. 

3. Afghanistan

Mu mwaka wa 2022, Guverinoma ya Taliban yafunze TikTok, ivuga ko uru rubuga rwateshaga agaciro urubyiruko, rukanahabanye n’indangagaciro za Islam. Ibi byari mu rwego rwo kugenzura ibyari bifatwa nk’imico mibi n’ibinyuranyije n’umuco w’igihugu. 

4. Pakistan

Pakistan yagiye ifunga TikTok by’agateganyo guhera mu 2020, kubera impungenge zijyanye n’ibyafatwaga nk’ibinyuranyije n’umuco n’indangagaciro z’abaturage. Gusa, ibi byagiye bihagarikwa TikTok yemereye leta kugenzura neza ibikorerwa ku rubuga hagamijwe kubahiriza amategeko yaho. 

Uru rubuga rwongeye gukora muri Pakistan nyuma y’uko ibyo rwasabwaga na Guverinoma ya Pakistan rubyubahirije hanyuma akistan Telecommunication Authority (PTA) yongera kurukomorera rurakora.

Kuva mu kwezi kwa 10 mu mwaka wa 2020 kugera mu kwezi k’Ugushyingo 2021, uru rubuga rwa TikTok rwagiye ruhagarikwa ndetse rugafungurwa inshuro zirenze eshatu muri iki gihugu cya Pakistan.

5. Somalia

Mu mwaka wa 2023, Somalia yafashe icyemezo cyo guhagarika TikTok ivuga ko yakoreshwaga mu gusakaza ibiyobyabwenge n’ibindi bifatwa nk’ibitesha agaciro umuco w’abaturage. Abanyapolitiki bamwe babifashe nk’inzira yo kugenzura itangazamakuru no gukumira abatavuga rumwe n’ubutegetsi.

Nyuma y’uko benshi mu baturage batanze ibitekerezo bagaragaza ko abenshi ariho bakuraga amikoro abatunga, Guverinoma ya Somalia yaje gufata umwanzuro wo gufungura uru rubuga ariko hshyirwaho amahame n’amabwiriza y’umwihariko rutagomba kurenga.

6. Senegal

Mu gihe cy’imvururu za politiki mu 2023, Senegal yafunze TikTok, igamije gukumira ibitekerezo byatangazwaga ku mbuga nkoranyambaga, byafatwaga nk’ibishobora guteza umutekano muke mu gihugu. Iki cyemezo cyasobanuwe nko kugenzura ibinyamakuru mu gihe cy’amahari ya politiki. 

7. Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi 

Ibigo bitandukanye by’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, birimo Inteko Ishinga Amategeko, Komisiyo y’umuryango w’Ubunwe bw’Uburayi, Inama nkuru y’Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi,  byafashe icyemezo cyo guhagarika TikTok ku bikoresho bya leta mu rwego rwo kwirinda ko amakuru y’ibigo yagera mu maboko y’abantu batifuzwa.

Nubwo ariko umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi bwahagaritse gukoresha uru rubuga, ibihugu by’ibinyamuryago biwugize byakomeje gukoresha uru rubuga ahubwo rwavanywe mu bikoresho bikoresha mu biro by’uyu muryango.

Icyo gihe, Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi bwavugaga ko hari impungenge z’uko amakuru yabo yamenywa na Leta y’Ubushinwa kubera ko urubuga rwa TikTok rwakozwe n’ikigo cyo mu Bushinwa cya ByteDance.

8. Canada

Mu mwaka wa 2023, Canada nayo yafashe icyemezo cyo kubuza gukoresha TikTok ku bikoresho bya leta, ishingiye ku mpungenge z’umutekano w’amakuru. Iki cyemezo cyafashwe nyuma yo gusanga hari amakuru ya Leta ashobora kujya mu Bushinwa binyuze mu kugo cya ByteDance.

Icyo gihe nibwo bahise bavuga ko nta gikoresho cya Leta na kimwe kizongera kujyamo uru rubuga mu rwego rwo kurinda amakuru yarwo.

9. Ubwami bw’u Bwongereza

Ubwami bw’u Bwongereza bwahagaritse ikoreshwa rya TikTok ku bikoresho bya leta muri Werurwe 2023. Impamvu yatanzwe yari umutekano w’amakuru ndetse n’impungenge ko amakuru y’ibanga ashobora kugera mu maboko y’abandi bantu b’ahandi byumwihariko Ubushinwa. 

10. Ubushinwa

Leta y’Ubushinwa yafashe icyemezo cyo guhagarika uru rubuga kubwo kurinda amabanga yabo aho bakoresha urubuga rwa Douyin nubundi rukora neza nka TikTok aho gukoresha TikTok.

Kugeza magingo aya, henshi mu hantu TikTok yafunzwe bayishinja kutabika amakuru y’abakoresha uru rubuga ndetse ko amakuru yageze kuri uru rubuga biba byoroshye ko yagera mu biganza bya Leta y’Ubushinwa.

Si ibyo bihugu gusa ahubwo ibihugu birenga 16 byose byagiraye agatotsi na TikTok ndetse barayihagarika n'ubwo hari bimwe mu bihugu byongeye gufata umwanzuro wo kureka ikongera igakorera muri ibyo bihugu.

Ibi nibyo Leta Zunze Ubumwe za Amerika zishingiraho zisaba TikTok ko yagurishwa umunyamerika ku buryo yaba itakiri mu biganza by’ikigo cy’Abashinwa mu rwego rwo kwirinda ko amakuru yabo yamenywa n’Abashinwa.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND