Kigali

Agahugu umuco, akandi uwako: Muri Uganda abakobwa bakiri bato bajyanwa ku isoko bakaguranwa amatungo

Yanditswe na: KUBWIMANA Solange
Taliki:22/01/2025 11:08
0


Abanyarwanda babivuze ukuri koko "Agahugu umuco akandi uwako". Uyu mugani bawucaga bashaka kugaragaza ko mu bice bitandukanye by'isi haba imico itandukanye, buri gace usanga gafite umuco wako. Muri Uganda, hari agace bajyana abana b'abakobwa ku isoko, bakabagurisha, kandi bavuga ko biri mu muco wabo.



Inkuru dukesha NTV Uganda ivuga ko mu isoko rya Bario riherereye muri Oyam, hafi y'Akarere ka Omoro haberamo ibintu bitangaje, abakobwa bakiri bato baragurishwa mu buryo bugaragara bikitwa ko babagurishije kwa Sebukwe. 

Aha ni ho ababyeyi bashakira abagore abana babo b'abahungu, bajyana amatungo nk'inka, ihene n'intama kubagura, ku rundi ruhande umuryango ufite abana b'abakobwa bakiri bato bakaba bashaka nko kugura itungo runaka cyangwa undi mutungo, bashorera abakobwa babo bakajya kubagurisha. 

Aba babyeyi bashaka umugore wo gushyingira umuhungu wabo bazana inka, ihene cyangwa intama ubundi bagahitamo umukobwa mwiza mu bo babona ku isoko baje kugurishwa nuko bakamujyana, ubwo aba abaye umutungo wabo, maze bakamushyingira umwana wabo kuko mu muco wabo ubwo baba bamaze gutanga inkwano.

Igitangaje ni uko muri iri soko usanga banaciririkanya. Nyamara, hari imiryango imwe igurisha abakobwa bakiri bato cyane batarageza ku myaka y'ubukure abazwi nka 'under 18'.

Abenshi bo mu tundi duce twa Uganda, cyane cyane ahamaze kugera iterambere usanga bavuga ko uyu muco n'uburyo ushyirwa mu bikorwa cyane cyane mu isoko rya Bario, bitanga isura idashimishije aho hadakorerwa ubucuruzi busanzwe, kandi by'umwihariko abakobwa bagurishwa mu buryo budakwiriye. 

Amakuru avuga ko abakobwa badahabwa amahirwe yo gushaka abagabo mu buryo bukurikije amategeko cyangwa amahitamo yabo, ahubwo bakagurishwa nk'ibicuruzwa mu buryo budasobanutse.

Nyamara, abaturage bo muri aka gace baravuga ko ibi ari umuco wabo, ndetse ko umaze igihe kirekire kandi ko ari uburyo bwiza bwo gushaka imibereho ku miryango ikennye kandi ifite abana b'abakobwa.

Abaturage b'aka gace bavuga nta kibazo babibonamo kuko iyo bagurishije umukobwa bakabaha inka cyangwa irindi tungo, ngo inkwano iba yamaze gutangwa, rero uwo mukobwa wabo baba bizeye ko abonye umugabo.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND