Nyuma y'ifungwa rya TikTok muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ariko ikaba yarahise ikomorerwa na Perezida Trump igahabwa iminsi yo kuba yujuje ibisabwa, indi porogaramu ya ByteDance izwi nka CapCut nayo yahagaritse imikorere yayo muri iki gihugu.
Ibi byatewe n'ishyirwa mu bikorwa ry'itegeko rishya ryashyizweho hagamijwe kurinda Abanyamerika gukoresha porogaramu zigenzurwa n'ibihugu by'amahanga, aho ByteDance yasabwaga kugurisha ibikorwa byayo bitarenze tariki ya 19 Mutarama 2025. Kuba bitarakozwe byatumye izi porogaramu zivanwa ku mbuga za Apple na Google.
Abakoresha CapCut muri Amerika bahuye n'imbogamizi zo kudashobora gukomeza gukoresha iyi porogaramu, ndetse ntibashobora kuyisanga kuri Apple App Store cyangwa Google Play Store. Ubuyobozi bwa CapCut bwatangaje ko bari gukora ibishoboka byose ngo basubize porogaramu yabo ku isoko rya Amerika mu gihe cya vuba.
Ku rundi ruhande, abakoresha TikTok nabo babonye ubutumwa bubamenyesha ko iyi porogaramu itazaboneka by'agateganyo muri Amerika, ariko hari icyizere ko ishobora gusubukura imikorere yayo mu gihe Perezida Trump azaba yicaye ku butegetsi, kuko yagaragaje ubushake bwo gukorana na ByteDance kugira ngo TikTok isubire ku isoko rya Amerika.
Source: The verge
Umwanditsi: Kubwayo Jean de la Croix
TANGA IGITECYEREZO