Icyaha ntigisaza- nyuma y'umwaka urenga umuhanzi Tekashi 6ix9ine ahohotewe, ari kwaka indishyi ya miliyoni 1 y'amadorari nyuma yo gukubitirwa bikomeye muri Gym. 1,394,450,810.00
Umuraperi Tekashi 6ix9ine arashinja LA Fitness kutamurinda mu gihe cy'akaga yahuye nako ubwo yari mu nzu ikorerwamo imyitozo ngorora mubiri (Gym) yo muri Florida, agasaba miliyoni imwe y'amadolari y'Amerika [aragera kuri 1,394,450,810 Frw].
Iyi ngingo itangajwe n'inyandiko z'ubucamanza zavuye muri Palm Beach, Florida, aho uyu muhanzi w'icyamamare, Daniel Hernandez uzwi nka Tekashi 6ix9ine, arimo gusaba indishyi kubera igitero cy'agashinyaguro yakorewe muri 2023 cyatumye ajyanwa mu bitaro.
Amakuru avuga ko Tekashi arimo kugaragaza ko LA Fitness itabashije gutanga umutekano wuzuye ngo irinde igitero cyakorewe mu muryango wa Gym, cyakozwe n'abagabo batatu bivugwa ko bari abarwanyi ba "Latin Kings" nk'uko bigaragara ku nyandiko.
Uyu muraperi uzwi muri "Gooba, Fefe" n'izindi ndirimbo zitandukanye, avuga ko kubera ubu bujura bwabaye no gukubitwa, yagize ibikomere ku mubiri, ububabare, ubumuga, isoni, ndetse yatakaje amafaranga yivuza, kubura ubushobozi bwo gukora. Avuga ko yagize igihombo mu mibereho.
Umuraperi Tekashi 6ix9ine arasaba miliyoni 1 y'amadorari ya America, nyuma y'ihohoterwa yakorewe akubitirwa muri LA Fitness Gym ariko ntihagire igikorwa ngo bamurinde
TANGA IGITECYEREZO