Umuryango wo muri California watangajwe no kubona igitangaza gikomeye nyuma y'uko ishusho ya Bikira Mariya yabashije kurokoka inkongi y'umuriro yasenye inzu yabo mu Majyepfo ya California.
Inkuru dukesha ikinyamakuru Fox News, ivuga ko mu bintu byose bari bafite mu nzu yabo bari bamazemo imyaka 37, iyo shusho ari yo yonyine itigeze yangizwa n'inkongi yakongoye ibindi bintu byari muri iyo nzu, ibi byabaye ikimenyetso cy’icyizere n’imbaraga z'Imana, bikangurira umuryango guteranira hamwe mu isengesho no mu ndirimbo z'ibyishimo.
Peter Halpin, umukuru w’umuryango, yagize ati “Byari ibitangaza kubona ibintu byose byarangiritse bikomeye, ariko ishusho ya Bikira Mariya n’ishusho ya Saint Joseph ntibyigeze bigirwaho ingaruka n'umuriro,”.
Nubwo aya mashusho yari yahindutseho gato kubera umuriro, umuryango wabibonye nk’ikimenyetso cy'uko bakeneye gusenga no gushimira Imana.
Umuryango wa Halpin, uri mu miryango yategetswe kwimuka mu duce bari batuyemo, kugira ngo bahunge inkongi zari zikomeje kuyogoza California. Uyu muryango wafashe icyemezo cyo gusubira aho inzu yabo yari iri nyuma y'uko inkongi iyangije, nubwo bitari byemewe, bashakaga kureba uko inzu yabo byayigendekeye, basanze inzu yabo yarangiritse, ariko mu buryo butunguranye basanze aya mashusho ari yo yonyine atangijwe n'inkongi.
Nyuma yo kubona ibi, batangiye gusingiza Imana, baririmba, basenga bafatanyije n’abana babo batandatu n’abandi bo mu muryango wabo. Video yabo bari kwishimira icyo gitangaza, yashyizwe kuri Instagram maze irakwirakwira cyane.
Ku mugore wa Peter, Jackie Halpin, kubona inzu isenyuka ndetse n'ibindi byinshi bikangirika ariko hagasigara ishusho yonyine, byamutangaje cyane. Yagize ati “Turi gusenga dushimira Imana ko turi bazima, kandi yaturinze mu myaka yose''.
Indirimbo baririmbye muri Video, yari igamije gutambutsa isengesho ryo gushimira ku myaka bari bamaze mu nzu yabo n’ubuzima bwiza umuryango wabo ufite kugeza ubu. Jackie yongeyeho ati, “Ndashaka gushimira Imana cyane kuko twabashije kurokoka uyu muriro ukabije.”
Inkongi z'umuriro zibasiye Los Angeles, zikaba kugeza ubu zikiyogoje uyu mujyi, ari nako ibikorwa by'ubutabazi birimbanyije.
Uyu muryango watunguwe n'ibyabaye
TANGA IGITECYEREZO