Miss wa Uganda 2019-2022, Oliver Nakakande yatangaje ukuntu byamugoye kuba Nyampinga mu gihe cya COVID-19.
Oliver Nakakande, Miss Uganda 2019-2022 avuga ko mu gihe cy’imyaka ibiri yari afite iri kamba, yishimira byinshi yagezeho birimo gushyiraho umubano ukomeye n'abandi bakobwa batoranyijwe mu irushanwa rya Miss ku rwego rw'Isi n'ibindi. Gusa yavuze ko bitamworoheye cyane kuko Isi yari mu bihe bidasanzwe bya COVID-19.
Yibuka ko mu gihe cya Lockdown, yafashe umwanya munini wo kumarana igihe n’umuryango we no gukora ibiganiro kuri Instagram byerekeranye n'ubuzima bwo mu mutwe n’imibereho myiza ya buri munsi.
Nubwo ibyo byose byari bifite akamaro, avuga ko byamukomereye cyane kubera ko sosiyete yashakaga byinshi kuri we, mu gihe isi yose yari yibasiwe na COVID-19, ikaba yari imeze nk’aho igiye guhagarara.
Nakakande avuga ko yahuye n’ikibazo gikomeye cy’agahinda gakabije, ubwo yamenyaga ko ubushobozi bwe bwari bwaragiye bugabanuka, kandi ko bitashobokaga gukomeza kwerekana impano ze kuko isi yasabaga byinshi kandi byose bikaba byarahagaritswe n’icyorezo.
Yagize ati: "Byari bigoye! Naje kuba ‘umwamikazi w'icyorezo’ kubera ko ubushonozi bwanjye bwabangamiwe na COVID-19, kandi sosiyete yifuzaga byinshi kuri njye".
Yakomeje avuga ko yagiye mu bihe bikomeye by’agahinda gakabije, aho yabonaga ko ibintu bitagenda neza kandi ko nta bushobozi afite bwo kwerekana ibyo ashoboye mu gihe isi yategerezaga byinshi.
Miss Nakakande avuga ko ibi byose byamubayeho igihe yamaranye iri kamba kingana n'imyaka 2 kubera Covid-19 nk'uko tubicyesha ikinyamakuru MBU cyo muri Uganda.
Miss Oliver Nakakande wahuye n'ikibazo cy'agahinda gakabije, igihe yari Miss 2019-2022
TANGA IGITECYEREZO