Kigali

Bruce Melodie ugiye gushyira hanze album ya 3 yageze ku ki mu myaka amaze mu muziki ?

Yanditswe na: Cyiza Kelly
Taliki:14/01/2025 8:12
0


Amazina ye bwite yahawe n’ababyeyi ni Itahiwacu Bruce ariko benshi bamumenye ku mazina ya Bruce Melodie . Yabaye ikimenyabose mu matwi y’abanyarwanda bakunda umuziki, yakoze ibikorwa bikomeye mu muziki nyarwanda, yatwaye ibihembo bikomeye bitangirwa mu Rwanda ndetse n’ibyo hanze yarwo.



Yabonye izuba tariki 2 Mata 1992, akaba umwe mu bahanzi bakunzwe cyane mu Rwanda ndetse no mu Karere k’ibiyaga Bigari, akaba yaratangiye  kumvikana mu matwi y'abanyarwanda  mu  2012.

Uyu munsi tugiye kurebera hamwe bimwe mu bigize urugendo rwa Bruce Melodie ndetse n’ibidasanzwe yagiye akora.

2024 yatangiye Bruce Melodie ariwe muhanzi w'umunyarwanda wumviswe cyane ku mbuga zicuruza umuziki

Bruce Melodie yagiye atsindira ibihembo bitandukanye by’umuziki mu Rwanda no mu karere, bityo yongera kumenyekana cyane mu ruhando rw’umuziki .

Aha twavuga nk’ibihembo bya Salax Awards aho mu  2014 yatwaye igihembo cy’Umuhanzi Mushya Mwiza, naho 2018 atwara icy’Umuhanzi mwiza wa Afrobeat. 2020 yegukanye igihembo cy’Umuhanzi mwiza w’Umwaka (Best Male Artist).

Si ibyo gusa kuko yaje no kwitabira ibihembo bya PRIMUS Guma Guma Super Star (PGGSS) aho mu 2018 yegukanye umwanya wa mbere muri iri rushwanwa ryari ribaye ku nshuro ya munani ari nabwo yashimangiye ubuhangange bwe.

Dore urutonde rw'abajyanama Bruce melody yagiye akorana nabo mu bihe bitandukanye:

1:Richard (Super level)

2:Jean de dieu Kabanda

3:Lee Ndayisaba

4: Coach Gael (1:55AM) kugeza n'ubu bakiri kumwe

Uyu muhanzi yakoranye n'abajyanama mu muziki  barimo Richard wa Super Level baje no gukozanyaho ubwo batandukanaga bakaza kwitabaza inkiko ari naho habonekeye umugabo Bruce Melody yubaha azanahora yubaha witwa Maitre Bayisabe watumye atsinda urubanza.

Mu 2021 Bruce Melodie  mu Isango na Muzika  Awards yegukanye igihembo cy’indirimbo y’umwaka (Best Song Of The Year) mu bihembo bya Isango na Muzika Awards, abikesha indirimbo ye yise “Saa Moya” yarimaze kuba ikimenya bose bitewe n'igihe yasohotse aho  abanyarwanda n'Isi yose bari mu gihe cya Guma mu Rugo kubera icyorezo cya Covid-19.


Mu kazi  ke k'ubuhanzi, yamamarije amakampani menshi yakuyemo agatubutse : iInzoga nka Broke ,Primus, Kigali Arena yahindutse BK arena,yageze nubwo asinyira arenga Miliyari bika mugira umuhanzi wa mbere wasinyiye ako kayabo mu Rwanda nubwo byavuzwe ko byari baringa.

Sibyo gusa kuko no mu 2023 yatsindiye igihembo cy’umuhanzi mwiza mu Rwanda mu bihembo bya Trace Awards ubwo byatangirwaga mu Rwanda ku nshuro yabyo ya mbere imbere y'ibihangange  mu muziki.


Yarongeye atsindira igihembo cy’umuhanzi mwiza w’umwaka mu 2024 mu bihembo bya Isango na Muzika Awards biherutse kuba

Dore ibitaramo bikomeye yagiye yitabira: 2018 yitabiriye igitaramo cyo Kwita Izina, muri uyu mwaka n’ubundi ni nabwo yari mu bitaramo bya PRIMUS Guma Guma Super Star.

Yitabiriye ibitaramo bya Rwanda Day,mu  2022, yitabiriye ibitaramo byiswe Summer Music Festival byabereye mu Bubiligi.Bruce yagiye yitabira ibitaramo bya Iwacu Muzika Festival byagiye biba mu myaka itandukanye birimo n'ibyabaye mu mwaka wa 2024 usozwa.

Yitabiriye iserukiramuco rya iHeartRadio muri Amerika ryabaye mu Kuboza umwaka wa 2023 aho yitabiriye kimwe mu bitaramo bya iHeartRadio birimo Jingle Ball Tour kikaba ari n’igitaramo yahuriyemo n’ikirangirire mu muziki w’Isi 'Shaggy'. Banasubiranyemo imwe mu ndirimbo ye yakunzwe n'abatari bake cyane ku Isi yose.

Collabo yatumye ajya kubitangazamakuru bikomeye:

Collabo ye na Shaggy. Ubwo basubiragamo indirimbo When she's around (funga macho) yatumye ajya mu kiganiro Good Morning Amerika cyifunzwa n'ibyamamare byose ku Isi nubwo utamaramo iminota irenze 5

Yaririmbye mu  bitaramo bikomeye muri Amerika harimo nka Jingle Ball we na Shaggy

Umwaka wa 2024 ubwo wendaga kugera ku musozo, Bruce Melodie yitabiriye ibitaramo bitandukanye birimo ibyo yakoreye muri Uganda bitegurwa na Alex Muhangi bya “Comedy Store” ndetse yitabiriye Raha Fest yabereye muri Kenya, sibyo gusa kuko yakoze n’igitaramo cyo kumvisha abakunzi be Album ye nshya yise 'Album Listening Party'.

Bruce Melodie yaguze imodoka ya Miliyoni 200 ya 'Brabus' ibyakunzwe kugarukwaho kenshi, ndetse benshi ntibatinye kuyita igihuha ariko abandi bakabihamirisha ibikorwa bye yagiye akora.

Uyu muhanzi iyimodoka yatumye aba ikimenya bose cyane ko mu bazwi ariwe uhagaze kugasongero mu batunze ibinyabiziga bihenze.

Yagiye akorana n’abahanzi imishinga y’indirimbo itandukanye twavuga myinshi muri yo ni nka :

When She’s Around yakoranye na Shaggy

Nicki Minaj yakoranye na Blaq Diamond

Konjo Remix yakoranye na John Flog

Mahwi yakoranye na Meek Rowland

Kipepeo yakoranye na Nadia Mukami

Guwe Nze yakoranye na Pallaso

Diana yakoranye na Bahati

Curvy Neighbor yakoranye na B2C

Iyo Foto yakoranye na Bien Aime

Totally Crazy yakoranye na Harmonize

A l’aise yakoranye na Innoss B

Ndetse n’izindi zitandukanye yagiye agaragaramo zirimo n'izagiye zikundwa cyane mu ruhando mpuza mahanga rwa muzika.

Dore urutondo rwa zimwe mu ndirimbo Bruce Melody yagiye akora mu bihe bitandukanye zikagira icyo zimuhindurira ku buzima bwe ndetse n'ubuzima bw'urugendo rwe rwa muzika  mu bihe bitandukanye.

1: Yamenyekanye ubwo yasohoraga indirimbo zirimo Tubivemo na Telephone,

bimuhesha gutangira kumvwa n'abanyarwanda

2: Ntujyuhinduka na Ntundize zimugira umuhanzi mwiza,mu bari bagezweho icyo gihe bituma atangira kwigarurira abafana benshi mu rwanda

3: Katherine niyo ndirimbo yatumye amenyekana mu karere cyane Uganda  na Kenya byatumye iba n'imwe mu ndirimbo ze z'ibihe byose.

4:Saa moya indirimbo yaciye ibintu muri Covid 19 ,imuha izina ridasanzwe .

Atitaye ku bamucaga intege yarakomeje akora umuziki aca uduhigo turimo n'utu;

1:Bwa mbere yageze kuri Final ya Primus Guma Guma 2017 aratsindwa ,ariko kunshuro ya kabiri yarayatwiye 2018.

2: Yagiye muri Coke Studio. Akomeza gushimangira ubuhangange bwe azamura   ibendera ry'u Rwanda

Urutonde rwa zimwe mu ndirimbo zazamuye  izina rye mu bihe bitandukanye:

When She’s Around(When She's Around Funga Macho , Akinyuma ,Ndakwanga, Katerina ,Azana,Ikinyafu,Katapilla ,Funga macho ft hitboyz,Sawa Sawa,Selebura,Saa Moya 7:00, Bado,Izina,Nyoola,Ikinya, Love me hard ,Iyo Foto  ,Abu Dhabi,Urabinyegeza,Turaberanye,A l'aise,Blocka,Ntundize,Uzandabure,Totally Crazy,Fresh ,Sowe,Embeera Ntujyuhinduka,Ntujyunkinisha,Complete Me  ndetse n'Indorerwamo.

Bruce Melodie aritegura gushyira hanze Album ya 3 yise “Colorful Generation” izajya hanze ku wa 17 Mutarama 2025, ikaba  imaze imyaka isaga ibiri itegerejwe ndetse akaba yaragiye akorana n’abahanzi batandukanye  aho yanakoze igitaramo cyo kuyumvisha abafana be kigategurwa mu buryo budasanzwe aho byatanze isomo kuri bamwe mu bahanzi nyarwanda.

Ari mu biganza bya Coach Gael 

Akunze kwiyita Munyakazi 

Gukorana indirimbo na Shaggy byamufunguriye andi marembo 

">TELEFONE  YATUMYE BRUCE MELODIE ATANGIRA GUHANGWA AMASO

">







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND