Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare cyatangaje ko mu Kuboza 2024, ibiciro mu mijyi byiyongereyeho 6,8% ugereranyije n’igihe nk'icyo mu 2023.
Ibiciro byiyongereye
bitewe ahanini n’iby’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byiyongereyeho 6%,
ibiciro by’inzu, amazi, amashanyarazi, gaz n’ibindi bicanwa byiyongereyeho 4,7%
n’ibiciro by’ibijyanye n’ubwikorezi byazamutseho 17,9%.
Ugereranyije Ukuboza na
Ugushyingo 2024, ibiciro byagabanutseho 0,8%. Iri gabanuka ryatewe ahanini
n’ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byagabanutseho 2,7%.
Ni mu gihe Ikigo
cy’Igihugu gishinzwe Ibarurishamibare mu Rwanda cyari cyatangaje ko ibiciro ku masoko
mu Ugushyingo 2024, byazamutse ku kigero cya 5% ugeraranyije n’uko byari bimeze
mu Ugushyingo 2023, mu gihe mu Ukwakira 2024 byari byazamutse kuri 3.8%.
Muri rusange ibiciro mu
mijyi byiyongereyeho 5% ugereranyije n’Ugushyingo 2023, ni mu gihe ibiciro mu
byaro byiyongereyeho 2.4% ugereranyije n’Ugushyingo 2023.
NISR yatangaje ko mu
kwezi k’Ugushyingo 2024, mu mijyi ibiciro byiyongereye bitewe ahanini n’ibiciro
by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byiyongereyeho 2.1%, ibiciro by’amazu,
amazi, amashanyarazi, gaz n’ibindi bicanwa byiyongereyeho 4.4% n’ibiciro
by’ibijyanye n’ubwikorezi byiyongereyeho 15.6%.
TANGA IGITECYEREZO