Kigali

Umugabo w'Umunya-Canada yatawe muri yombi i Delhi nyuma yo gufatanwa igihanga cy'ingona

Yanditswe na: KUBWIMANA Solange
Taliki:10/01/2025 15:40
0


Abayobozi bo mu Buhinde bataye muri yombi umugabo w'Umunya-Canada ku kibuga cy'indege cy'i Delhi, nyuma yo kumufatana igihanga cy'ingona mu mizigo ye.



Uwo mugabo w'imyaka 32 yari yerekeje muri Canada, ariko yafatiwe mu igenzura ry'umutekano ubwo yasanganwaga icyo gihanga kirimo amenyo atyaye, kimeze nk'urwasaya rw'umwana w'ingona.

Itangazo ry'urwego rwa gasutamo rw'i Delhi ryavuze ko igihanga gipima hafi 777g, kikaba cyatahuwe gipfunyitse mu gitambaro, cy'umuhondo werurutse. Ubuyobozi bwavuze ko ibyo bihonyora amategeko y'Ubuhinde arimo ayo kubahiriza ubuzima bw'inyamaswa ndetse n'amategeko ya gasutamo.

Ikinyamakuru the Hindustan Times cyo mu Buhinde cyatangaje ko uwo mugabo yabwiye abategetsi ko atari yarahize cyangwa ngo yice iyo ngona.

Ikigo cyita ku mashyamba n'inyamaswa cyasuzumye icyo gihanga, kigaragaza ko ari icy'umwana w'ingona, kikaba kiri mu bwoko bw'ingona zo mu Buhinde. Abategetsi bavuze ko bivugwa ko uyu umugabo yaba yarakuye iki gihanga muri Thailand, ariko ntiyari afite uruhushya rumwemerera kugitambutse kuri gasutamo no kugisohokana igihugu.

Umutegetsi Rajesh Tandon wo muri icyo kigo yavuze ko amakuru ataramenyekana neza, kandi ko iperereza rikomeje kugira ngo hamenyekane byinshi ku muryango (ubwoko) n'irizina by'iyo nyamaswa.

Ibi bibaye nyuma y'igihe gito hamenyekanye andi makuru ajyanye n'umugore w'Umunya-Canada w'imyaka 32, wafatanywe amahembe y'inyamaswa itaramenyekana, Uwo mugore yabwiye abategetsi ko yari yatoye ayo mahembe ubwo yari arimo kugenda n'amaguru mu karere ka Ladakh mu majyaruguru y'Ubuhinde, nuko afata icyemezo cyo kuyatahana iwabo nk'urwibutso.

Hagati aho, urwego rwa gasutamo rw'i Delhi ruvuga ko uwo mugabo yandikiwe dosiye ndetse ko iperereza ririmo gukorwa, ndetse hakaba hakomeje ibikorwa byo gukurikirana icyo amategeko ateganya.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND