Michelle Obama yakomeje kotswa igitutu nyuma yo kutitabira umuhango wo gushyingura Jimmy Carter wabaye Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ni we mugore w'umunyacyubahiro utabashije kugaragara muri uwo muhango, ibintu byateje impaka zikomeye.
Uyu muhango wabereye muri National Cathedral i Washington kuri uyu wa 09 Mutarama 2025, nyuma y'iminsi icumi Jimmy Carter yitabye Imana. Abagabo bose babaye aba Perezida n’abagore babo bitabiriye, uretse Obama utazanye n'umugore we Michelle, ibintu byateye benshi kwibaza impamvu yabyo.
Carter yapfuye afite imyaka 99, kandi umuhango wo kumushyingura witabiriwe n’abayobozi batandukanye barimo Perezida watorewe kuyobora Amerika muri manda nshya, Donald Trump hamwe n’abaperezida batatu barimo Bill Clinton, George W. Bush, ndetse na Barack Obama. Kutaboneka kwa Michelle Obama byakomeje kugibwaho impaka cyane cyane ko ari umwe mu bagore bakomeye mu bya politiki muri Amerika.
Impamvu yo kutitabira yamenyekanye nyuma, ubwo umunyamakuru wa CNN Jeff Zeleny yatangazaga ko Michelle Obama ari mu "kiruhuko" i Hawaii, akavuga ko yari afite gahunda yihariye. Ariko, iki gisubizo nticyabashije kugabanya impaka ku mbuga nkoranyambaga. Abenshi bagaragaje agahinda batewe no kubona Michelle Obama yitaye kuri gahunda ze zihariye kurusha kwitabira guha icyubahiro Carter.
"Yagombaga kugaruka mu gihugu, nta kintu na kimwe cyari kumubuza kugaruka," umwe mu bakoresha urubuga rwa X (Twitter) yabitangaje ku rukura rwe, mu gihe abandi babonaga ko yanze kuza kuko ko atifuzaga kugira aho ahurira na Trump, bafitanye umubano utari mwiza.
Nubwo hari abagaragaje ko imishinga y’umuntu igomba guhabwa umwanya mbere y'ibindi bintu ibyo ari byo byose, kutitabira kwa Michelle Obama kwateje impaka ku isura ye rusange, cyane ko abandi bagore b'aba Perezida barimo Hillary Clinton, Laura Bush na Rosalynn Carter bose bitabiriye.
Nk’umugore umwe rukumbi mu bagore b'abayobozi bayoboye Leta Zunze Ubumwe za Amerika, utitabiriye uyu muhango, icyemezo cyo kutitabira uyu muhango cya Michelle Obama cyasize abantu benshi bibaza ku ndangagaciro ze no ku gaciro aha kuba ari umugore w'umugabo wigeze kuba Perezida.
Umuhango wo gushyingura Carter witabiriwe n’abayobozi batandukanye barimo Perezida watorewe kuyobora Amerika muri manda nshya, Donald Trump hamwe n’abaperezida batatu barimo Bill Clinton, George W. Bush, ndetse na Barack Obama, aho aba banyacyubahiro bose bari hari kumwe n'abagore babo, usinye Barack Obama.
Benshi banenze Michelle Obama kuba atitabiriye umuhango wo gushyingura Jimmy Carter
TANGA IGITECYEREZO