Abakinnyi Hakim Kiwanuka na Denis Omodi, bivugwa ko bamaze gusinyira APR FC, bari ku rutonde rw’agateganyo rw’abakinnyi 36 bahamagawe na Uganda mu rwego rwo kwitegura imikino ya CHAN 2024 izabera muri Uganda, Kenya, na Tanzania mu 2025.
Ikipe y'Igihugu ya Uganda kuri uyu wa Gatatu tariki ya 8 Mutarama 2025, yerekanye urutonde rw’abakinnyi 36 bazatoranywamo 30 bazahagararira igihugu mu irushanwa rya CHAN rizatangira itariki ya 1 Gashyantare 2025.
Abakinnyi Hakim Kiwanuka na Denis Omodi bari ku rutonde, baramenyerewe mu busatirizi bwa Uganda ndetse bakaba baragaragaje imbaraga mu mukino w'igihugu cyabo.
Icyakora, kuba aba basore bombi bari ku rutonde rwa Uganda mu gihe bavugwa ko basinyiye APR FC, byateye impungenge kubera imbogamizi ziri mu mategeko agenga CHAN.
Nk’uko amategeko abivuga, abakinnyi basinye mu makipe atari mu gihugu cyabo, batemerewe gukina muri iri rushanwa, kandi igihe isoko ryo kugura no kugurisha abakinnyi mu Rwanda rizasozwa tariki ya 31 Mutarama 2025, ibi bishobora gutuma Kiwanuka na Omodi batemererwa gukina CHAN.
N’ubwo APR FC itigeze itangaza by’ukuri niba yaguze aba basore, amakuru aturuka ku bantu b’imbere muri iyi kipe avuga ko aba bakinnyi bamaze gusinya, kandi bakaba biteguye gutangira imyitozo mu minsi ya vuba.
Ubusanzwe irushanwa rya CHAN rihuza amakipe y’ibihugu bya Africa ariko bakinisha abakinnyi bakina muri shampiyona y’imbere mu gihugu.
TANGA IGITECYEREZO