Kigali

Urugamba ni nk’urundi – Abakinnyi ba APR FC mbere yo gukina na Marine FC

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:8/01/2025 8:22
1


Intero ni imwe mu bakinnyi ba APR FC aho bavuga ko Urugamba ari nk’urundi mbere yo gukina na Marine FC mu mukino w’umunsi wa 15 wa shampiyona y'icyiciro cya mbere mu Rwanda.



Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 8 Mutarama 2025 saa Cyenda ni bwo uyu mukino uteganyijwe kuri Stade Umuganda mu Karere ka Rubavu.

Ubwo hari hasojwe imyitozo ya nyuma yo kwitegura uyu mukino, Kwitonda Alain ‘Bacca’ yashimiye abakunzi n’abafana ba APR FC uburyo bakomeje kubashyigikira, abagenera ubutumwa. Ati “(Marine FC) ni ikipe twiteguye neza, umwuka ni mwiza, tugomba gutsinda.”

Yakomeje abamara impungenge ku byo kuba bagiye gukinira hanze, ati “Ni byo ikibuga cyose kiba ari ikibuga ariko iyo uri ahantu hatari iwanyu birakugora, gusa urwo si urwitwazo kuko tugomba gutsinda. APR FC igomba guhora itsinda.”

Abajijwe ku mbogamizi bagize mu mukino APR FC iheruka gutsindamo Musanze FC igitego 1-0 kuwa Gatandatu w’icyumweru gishize, yasubije ko ntacyari kubagora.

Ati “Navuga ko nta cyatugoye kuko twese turi abakinnyi bakuru, kandi icyo twese dushyize imbere ni intsinzi, buri mukino wose tugomba kuwutsinda.”

Yasoje yongera kugira icyo asaba abakunzi n’abafana ba APR FC mu izina rya bagenzi be.

Ati: “Nabasaba ko bakomeza kutuba inyuma nk’uko babikoze kuri Musanze FC bakaza ari benshi, kandi turabizeza ko tuzakora uko dushoboye kose tukabaha ibyishimo.”

APR FC igiye gukina uyu mukino iri ku mwanya wa kabiri ku rutonde rw’agateganyo rwa Shampiyona, aho ifite amanota 28 mu gihe Marine FC yo iri ku mwanya wa 12 n'amanota 16.

Abakinnyi ba APR FC bakora imyitozo ya nyuma mbere yo gucakirana na Marine FC 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Niyoyumugisha elipheleth 16 hours ago
    Apr irabikora tuyirinyuma ntakosa ryogukora gahunda nigikombe



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND