APR FC yaguze umunya Uganda Denis Omedi wahanganiye igihembo cya FIFA Puskás Awards na Alejandro Garnacho ukinira Man United.
Uyu mukinnyi wagaragaje ubushobozi
bukomeye mwaka w’imikino ushize aho yatsinze ibitego 14, yari asigaye afite
amasezerano y’amezi atandatu muri Kitara FC yo mu Cyiciro cya Mbere muri
Uganda.
Uretse muri shampiyona ya Uganda Denis yafashije igihugu cye kubona itike yo kwitabira CAN 2025, atsinda ibitego
bikomeye birimo icyo yatsinze Bafana Bafana yo muri Afurika y’Epfo ndetse na
Sudani y’Epfo.
Mu bindi byatumye izina ryOmedi
Denis rimenyekana, harimo igitego yatsinze KCCA muri Kanama 2024 muri
Shampiyona ya Uganda, kikaza mu bitego 11 byatoranyijwe mu bihembo bya ‘FIFA
Puskás Awards.’ Iki gitego cye cyaje ku mwanya wa gatatu muri ibyo bihembo aho
yahigitswe n’igitego cya Alejandro Garnacho wa Man United.
Biravugwa ko Omedi yasinyiye iyi
kipe ejo ku wa Mbere, ahabwa amasezerano y’imyaka ibiri kugira ngo afashe iyi kipe
y’Ingabo kongera ubushobozi mu busatirizi.
Muri APR FC, Omedi azakina ahangana
ku mwanya w’ubusatirizi n’abakinnyi nka Victor Mbaoma, Mamadou Sy na Tuyisenge
Arsène, usigaye ukoreshwa mu busatirizi. Uyu ni umukinnyi wa kabiri APR FC
isinyishije muri uku kwezi, nyuma ya Hakim Kiwanuka wavuye muri Villa SC.
APR FC yasinyishije Denis Omedi wahanganiye igihembo na Garnacho cya FIFA Puscas Award
TANGA IGITECYEREZO