Rutahizamu w’Amavubi, Gitego Arthur, arifuza gutandukana na AFC Leopards yo muri Kenya kubera ibibazo by’ubuzima bukomeye ahura na byo muri iyi kipe.
Nyuma yo kugera muri iyi kipe muri
Gashyantare 2024 avuye muri Marines FC yo mu karere ka Rubavu, Gitego yitwaye
neza mu ntangiriro ariko ibibazo by’ubuyobozi n’imikoranire byahinduye byinshi.
Gitego yageze muri AFC Leopards
afite intego yo kwigaragaza muri shampiyona ya Kenya, kandi yitwaye neza mu
ntangiriro aho yatsindaga ibitego by’ingenzi. Nyamara, ibintu byahinduye isura
ubwo umutoza wamuzanye yirukanwaga, bigatuma umwanya we mu ikipe utangira
kugerwaho n’ibibazo.
Gitego yagize ati "Nashatse
gutandukana na bo nkigera muri ibi bihe, ariko barabyanze. Numvaga nakomereza
ahandi kuko nari mfite amahirwe menshi y’amakipe anyifuza, ariko ntabwo
byumvikanye kubera ko abandi ba rutahizamu bari bafite batari bahagije."
Uretse ibibazo by’imikoranire,
Gitego yavuze ko ubuzima muri Kenya butoroshye, cyane cyane ku bakinnyi
b’abanyamahanga. Yagize ati: “Ntabwo ntekanye haba mu mutekano no mu mubano
n’abafana. Iyo ibintu bitagenze neza, abafana bashobora no kwinjira mu kibuga
bakagukubita.”
Iki kibazo cy’umutekano cyatumye
atangira gushaka uburyo yava muri iyi kipe. Yongeyeho ati: "Nubwo nasinye
imyaka ibiri, nari niteguye gukina umwe gusa nkerekeza i Burayi. Ariko ibyo
basabaga amakipe yanyifuzaga byari hejuru cyane ku buryo harimo amananiza."
Nyuma yo guhura n’imvune yatumye
amara amezi abiri hanze y’ikibuga, Gitego yongeye gusaba gutandukana na AFC
Leopards ariko biranga. Ati: "Nabandikiye ibaruwa isaba gutandukana ariko
ntibasubiza. Ubu ngomba kwihangana nkasoza amasezerano mfitanye n’ikipe."
Nubwo afite ibi bibazo, Gitego
yavuze ko agifite inzozi zo gukina ku rwego rwo hejuru i Burayi kandi yizeye ko
azabigeraho. Ati: "Ndacyafite icyizere cyo kubona amahirwe mu minsi iri
imbere kandi nzakomeza gukora cyane."
Gitego Arthur arifuza gutandukana na AFC Leopards yo mu gihugu cya Kenya
TANGA IGITECYEREZO