Kigali

Aho ifaranga rikubise! Byagenze gute ngo Byiringiro Lague wari wakiriwe n'abo mu Nzove yisange muri Kacyiru?

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:7/01/2025 13:21
0


Umukinnyi w'Umunyarwanda, Byiringiro Lague wari wakiriwe n'abayobozi ba Rayon Sports ndetse bitegerejwe ko bari bumusinyishe yisanze yasinyiye ikipe ya Police FC bijyanye n'amafaranga yahawe.



Imwe mu nkuru ikomeje kuvugisha benshi muri siporo y'u Rwanda ni iya Byiringiro Lague waraye asinyiye Police FC amasezerano y'umwaka n'igice ndetse n'iyi kipe ikaba yamaze kubitangaza.

Ibi byabaye nyuma y'uko uyu mukinnyi yari yageze mu Rwanda ku gicamunsi cyo ku munsi wejo kuwa Mbere tariki ya 7 Mutarama 2025 akakirwa na Perezida wa Rayon Sports, Twagirayezu Thaddée ndetse na Mushimire Claude ushinzwe imishinga muri iyi kipe.

Uyu mukinnyi yakuwe ku kibuga cy'indege i Kanombe ajyanwa kuri hoteri ajya kumvikana n'ikipe ya Rayon Sports ku kuba yayisinyira. 

Bagezeyo bumvikanye ko Byiringiro Lague asinyira iyi kipe amasezerano y'amezi atanu azageza uyu mwaka w'imikino urangiye agahanwa miliyoni 5 Frw nka ' recruitment' ndetse n'umushahara wa miliyoni 2 Frw buri kwezi.

Mu gihe uyu mukinnyi yari atarashyira umukono ku masezerano yaje guhamagarwa n'umwe mu bantu bo muri Police FC. Nyuma yo kuvuganira kuri telefone abo muri Police FC bahise bajya gufata Byiringiro Lague kuri hoteri yariho bamujyana ku buri by'iyi kipe biherereheye Kacyiru.

Agezeyo yabwiwe ko yasinyishwa amasezerano y'umwaka umwe n'igice,agahanwa miliyoni 45 nka 'recruitment' ndetse n'umushahara wa miliyoni 2 Frw birangira abyemeye ndetse ahita ashyira umukono ku masezerano ibya Rayon Sports biba birangiriye aho.

Hari amakuru avuga ko abantu bo muri APR FC aho Byiringiro Lague yakuriye bamenye ko agiye gusinyira Rayon Sports bakaba aribo bahise babwira Police FC ko yakora iko ishoboye ikamusinyisha aho kugira ajye muri mukeba.

Uyu mukinnyi yaherukaga gutandukana na Sandvikens IF yo mu cyiciro cya kabiri muri Sweden ku bwumvikane aho baseshe amasezerano.

Byiringiro Lague wisanze yasinyiye Police FC kandi yari yamaze kumvikana na Rayon Sports 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND