Kigali

Byinshi kuri Album nshya ya Social Mula iriho indirimbo ihimbaza Imana

Yanditswe na: Cyiza Kelly
Taliki:7/01/2025 10:39
0


Umuhanzi Social Mula, umwe mu bubatse izina rikomeye mu muziki nyarwanda, yavuze byinshi ku rugendo rwe mu muziki, by’umwihariko kuri album ye nshya yise Confidence. Aho yashimangiye ko ari igikorwa gikomeye cyamufashe igihe kinini kandi kigamije gutanga ibyishimo n’ubutumwa bukomeye ku bafana be.



Mu kiganiro na InyaRwanda, Social Mula yavuze ko iyi album yakozwe mu gihe kingana n’umwaka urenga, aho yatanze imbaraga nyinshi kugira ngo agere ku musaruro mwiza.

Ati"Album Confidence ni igikorwa kitoroshye maze umwaka urenga ntunganya. Icyo nyifuzaho ni uko yagera ku bafana banjye bose, cyane cyane abari bakumbuye ibihangano byanjye bishya."

Uyu muhanzi yagaragaje ko inganzo ye iterwa n’ubuzima bw’isi n’ibyo ahura na byo buri munsi. Ati:"Sinjya ndirimba indirimbo zireba ubuzima bwanjye bwite gusa. Inganzo iza bitewe n’injyana ifite, bikagendera ku byo ubona buri munsi hano ku isi."

Mu bihangano bye, Social Mula yavuze ko kuri iyi Album ye nshya yashyizeho indirimbo yo kuramya no guhimbaza Imana yise Ushimwe, yakoranye n’umuhanzi Alpacino. Yavuze ko ari indirimbo y’umwihariko kandi ayikunda cyane.

Ati:"Ushimwe’ ni indirimbo itangaje nayikuye ku mutima. Ni imwe mu ndirimbo zanjye nkunda cyane, ndetse ntashobora gusobanura neza impamvu ikomeza kumpoza ku mutima."

Social Mula yizeza abakunzi be ko buri ndirimbo iri kuri Confidence yateguwe neza kugira ngo buri wese ayibonemo. Ati:"Nta ndirimbo naririmbye idafite aho ihurira n’umuntu uwo ari we wese. Buri wese azabona ikimukwiye kuri iyi album."

Ku bijyanye n’amafaranga yashoye mu gukora iyi album, yavuze ko atarabasha kumenya neza igiteranyo , ariko yemeje ko yashyizeho imbaraga nyinshi kugira ngo ahaze ibyifuzo by’abafana.

Yavuze ko indirimbo zizajya zisohoka imwe ku yindi, mu buryo bushimishije kandi butuma abafana babasha kuzumva neza.

Ibyo gutorokera i Burayi

Hari amakuru yagiye acicikana avuga ko Social yaba yarashatse kwigumira i Burayi aho yari yaragiye mu bitaramo byabaye mu Kuboza 2022 gusa yabihakanye yivuye inyuma..Ati:"Icyo gutoroka ndumva nabyita amagambo y’abantu. Nta muntu natorotse, nta n’icyaha nakoze cyari kubintera."

Yongeyeho ko ari mu Rwanda kandi ashimira Imana kuba ari ho, avuga ko kuba mu gihugu cye ari ibintu by’agaciro gakomeye.

Social Mula yavuze ko muri uru rugendo rwo gukora album, nta muntu wigeze amunaniza, ahubwo ko ahitamo gushyira umutima ku bishoboka. Ati:"Ntaho umuntu ananiza, kuko sinkwemera ko umuntu yananiza. Iyo mbonye ibidashoboka, nita ku bishoboka."

Album Confidence itegerejweho umusaruro ukomeye, ni urugero rw’akazi gakomeye, ubuhanga, n’ubwitange Social Mula yashyize mu muziki we, mu rwego rwo gushimisha abafana no gutanga ubutumwa butandukanye.

Ni Album iriho indirimbo 13 zirimo imwe ihimbaza Imana ,yakozweho n’aba Producer batandukanye barimo Base Boy ugezweho muri Uganda wakozeho imishinga y’indirimbo enye, Knox Beat, YewëeH, Pakkage, Iyzo Pro na Bertzbeats, Dokta Brain  n’abandi

Hari hashize imyaka irenga itanu uyu muhanzi adashyira ahagaragara album kuko iyo aheruka ari nayo yari yo ye ya mbere yise ‘Ma Vie’, yashyize ahagaragara tariki 23 Ugushyingo 2019.



Social Mula yashyize hanze urutonde rw'indirimbo ziri kuri album ye Nshya yise Confidence

Ni Album ye  ya Kabiri ije ikurikira Ma Vie yashyize hanze mu 2019







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND