Kigali

Umusore yatangaje ko azashyingurwa kuri Bonane anicukurira imva mu rugo rwe

Yanditswe na: InyaRwanda
Taliki:30/12/2024 17:11
0


Umusoe w’imyaka 24 y’amavuko yateje impungenge nyuma yo gucukura imva mu rugo rwe, avuga ko azapfa vuba. Ibi byateje impagarara mu baturage, bitewe n’uko benshi bakeka ko ashobora kuba ari gutegura wo kwiyahura.



Mu gace ka Kitheuni, gaherereye mu karere ka Yatta muri Kenya, hagaragaye ikibazo cy'ingutu aho umusore witwa Kamende Ngwili wateguje abantu ko agiye gupfa ndetse akaba yamaze no gucukura imva avuga ko ari iyo azashyingurwamo.

Ngwili ngo yari yarabwiye abantu ko bazamushyingura kuri Bonane, ku itariki ya 1 Mutarama 2025, ibintu byatumye abantu bamukikije barushaho kugira impungenge. 

Abaturage batangiye guhungabana nyuma y'uko uyu musore atangiye gucukura imva murugo rwe, maze bamenyesha umuyobozi w’umudugudu, nyuma byamenyeshejwe ubuyobozi bw’akarere, aho bageragaje kumuganiriza.

Inkuru dukesha ikinyamakuru UG Reports ivuga ko polisi nayo yaje muri icyo kibazo, ibafasha gutegura gahunda yo gutanga ubufasha bw'ihungabana kuri uwo musore bakamuganiriza, hagamijwe kumufasha gukemura ibibazo by’ubuzima bwo mumutwe.

Umwe mu baturage babonye ibi biba yagize ati: "Iki ni ikibazo gikomeye, kandi cyaduteye ubwoba cyane, turifuza ko uyu musore aganirizwa akanahabwa ubufasha hakiri kare".

Abayobozi b’akarere n'abashinzwe umutekano basobanura ko ari ngombwa ko abantu bihutira gutanga amakuru mu gihe babonye ibimenyetso by'ihungabana ku muntu, kuko ibikorwa nk’ibyo bishobora gutuma ibintu birushaho gukomera igihe bidakurikiranywe vuba.

Iki kibazo cya Ngwili gisa n’icyabaye mu gihugu cya Uganda, aho umusore w’imyaka 30 y’amavuko, Moses Wanadi, mu kwezi kwa Nzeri, yateje impungenge nyuma yo kugura isanduku, akanacukura imva mu rugo rwe.

Ibi byatumye abaturage batangira kugira impungenge ko ashobora kuba afite imigambi mibisha, bikaba byarahise bitangazwa mu itangazamakuru. Polisi yihutiye gukurikiranira hafi kandi igakemurav icyo kibazo byihutirwa.

Ariko igikorwa cya Ngwili cyo cyateje ibibazo bikomeye, kimaze kandi gutuma abantu bamenya ko hakenewe cyane ubufasha mu bijyanye n’ubuzima bwo mu mutwe mu bihugu by’a Afurika.

Abahanga mu bijyanye n’ubuzima bwo mu mutwe basobanura ko hakenewe gahunda zo gukurikirana abantu bakiri bato mu gihe bafite ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe, kandi bakanatekereza ku buryo bwo kwihutisha gahunda z’ubufasha kugira ngo ibibazo nk’ibi bitazongera kubaho.

Abashinzwe umutekano n’abayobozi bagomba gushyira imbaraga mu gufasha abantu bagaragaweho ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe ndetse bakaganirizwa.

Byaragaragaye ko mu gihe umuntu afashijwe agahabwa ubufasha hakiri kare, ashobora kugira amahirwe yo gukomeza kubaho no gutera intambwe yo gukira. Ibi byose birasaba gutangira amakuru ku gihe no gufasha umuntu wese ugaragaza ibimenyetso by'ihungabana n'ibibazo birebana n'ubuza bwo mu mutwe.


Umwanditsi: KUBWIMANA Solange






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND