Kigali

Ubwongereza bugiye kugabanya amafaranga butanga ku bana bafite ubumuga

Yanditswe na: InyaRwanda
Taliki:31/12/2024 15:13
0


Leta y'u Bwongereza irimo kuganira uko yagabanya amafaranga ishora mu gufasha abana bafite ubumuga n'abandi bafite ibibazo byihariye.



Mu mwaka wa 2024, abana bafite ubumuga bwo mu mutwe ndetse n'abafite ibindi bibazo bitandukanye "Special Education Needs and Disabilities (SEND)" mu Bwongereza bahuye n’ibihe bikomeye, aho ikibazo cy'uburezi bwabo cyagaragaye cyane mu bitangazamakuru. 

Umwe mu babyeyi yagize ati: "Mwana wanjye, James, afite autism kandi yigira mu ishuri ryihariye, bityo nkaba mbona neza imbogamizi ababyeyi bahura nazo". 

Ibi byerekeza ku bana cyangwa urubyiruko bafite ibibazo mu myigire yabo cyangwa bafite ubumuga, bigatuma bagira ingorane mu kwiga nk’abandi bana banganya imyaka. 

Ibi bishobora kubamo ubumuga bwo mu mutwe (nka autism, ADHD, n’izindi ndwara zihariye), ubumuga bw’umubiri, cyangwa ibindi bibazo by’ubuzima bigira ingaruka ku myigire yabo.

Amashyirahamwe atandukanye yemeza ko amafaranga ajya muri gahunda y'abafite ubumuga akwiye kugabanywa, ariko ibyo byateje impaka zishingiye ku kuba abana bafite ubumuga bafite ibibazo bidakomeye bashobora gukurwaho ubufasha bwihariye mu mashuri. 

Abategetsi bavuga ko gahunda nshya izatanga ibisubizo, ariko ababyeyi batakamba bavuga ko iyo politiki ishobora kubagiraho ingaruka mbi.

Ibi bibazo bituma ababyeyi bafite abana bafite ubumuga bagira impungenge ku buryo uburezi bwabo bukomeje gukorwa, kuko politiki zireba kugabanya amafaranga zishobora gutuma hari abana batarabona ubufasha bukwiye. 

Bityo, politiki za Leta zigomba kwitonderwa neza kugira ngo zubahirize uburenganzira bw’abana bafite ubumuga kandi zikumire ingaruka mbi ku mibereho yabo nk'uko tubikesha The guardian.com


Umwanditsi: TUYIHIMITIMA Irene 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND