Mu turere twose tw’igihugu, hasojwe Itorero ribanziriza Urugerero rw’Inkomezabigwi icyiciro cya 12, ryitabiriwe n’urubyiruko rw’abanyeshuri basoje amashuri yisumbuye mu mwaka w’amashuri wa 2023/2024.
Iki gikorwa cyo gusoza Itorero ribanziriza Urugerero rw'Inkomezabigwi icyiciro cya 12, cyabereye mu Turere twose kuri iki Cyumweru tariki 29 Ukuboza 2024 ariko ku rwego rw'Igihugu kibera muri TTC Kabarore mu Karere ka Gatsibo ndetse na EFOTEC i Kanombe mu Mujyi wa Kigali.
Itorero ribanziriza Urugerero rw’Inkomezabigwi ryatangiye ku itariki ya 27 Ukuboza 2024, rihuza urubyiruko rw’abanyeshuri basoje amashuri yisumbuye, rikaba ryarabateguye hakoreshejwe ibiganiro n’imikoro ngiro byibanda ku gusobanurira urubyiruko amateka y’u Rwanda, by’umwihariko amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Abitabiriye iri Torero babashije kumva inshingano zabo mu kubungabunga igihugu, ndetse babasha kumenya uruhare rwabo mu kwihutisha gahinda y'icyerekezo 2050.
Mu ijambo risoza Itorero ry’Inkomezabigwi icyiciro cya 12, Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu (MINUBUMWE), Eric Mahoro, yashimiye urubyiruko kuba rwarakurikiye ibiganiro bahawe mu Itorero, abasaba kuzarangwa n’umurava mu mirimo y’Urugerero rudaciye ingando ruteganyijwe kuva ku wa 13 Mutarama kugeza ku wa 28 Gashyantare 2025.
Yabasabye gushyigikira amahitamo ya Guverinoma y’u Rwanda yo kuba umwe, gutekereza byagutse no kubazwa inshingano, abibutsa ko ubumwe bw’Abanyarwanda ari bwo butumye Igihugu cyacu cyarashoboye kongera kwiyubaka nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi ubu tukaba dukataje mu iterambere.
Yagarutse ku Cyerekezo 2050, yibutsa ko mu nkingi zigize icyo Cyerekezo harimo kubakira ku ndangagaciro na kirazira by’umuco nyarwanda, abasaba kwimakaza ubumwe, ubupfura, ubwangamugayo, ishyaka n’ubuvandimwe, bagendera kure amacakubiri, ubugome, ubuhemu, ubugwari no kuba nyamwigendaho. Kwiga byaba ari impfabusa tudakomeye ku ndangagaciro z’umuco wacu.
Eric Mahoro yagize ati: "Niyo mpamvu icyerekezo 2050 ari na cyo dukuramo gahunda y'igihugu yo kwihutisha iterambere, mu nkingi zigize icyo cyerekezo harimo kubakirw mu ndangagaciro na kirazira by'umuco nyarwanda mu kubaka igihugu giteye imbere".
Yavuze ko abanyarwanda baramutse badakomeye ku ndangagaciro z'umuco wabo, ntacyo kwiga byaba bimaze. Yaragize ati: "Nyamara kwiga byaba ari imfabusa tudakomeye ku ndangagaciro z'umuco wacu. Ibyo bidusaba kubyumva no kwiyemeza guhinduka buri munsi kandi murabishoboye."
Yabibukije ko Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 itabaye nk'impanuka kuko "yabanjirijwe n'ingengabitekerezo y'urwango kandi yigishijwe igihe kirekire igacengera hose". Yabashishikarije gukumira no kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, abasaba ko uzayibazanaho bakwiye kumubwira bati ‘CIRA BIRARURA’, kabone n’ubwo yaba ari umubyeyi.
Yasoje abibutsa ko bafite amahirwe yo gukurira mu Gihugu cyiza cyita ku Banyarwanda bose nta vangura, abasaba kwirinda ko hagira ubayobya ku mbuga nkoranyambaga, barangwa no gushishoza no kwimakaza icyiza igihe cyose, umurava wo gukora, bita ku bibazo no kubishakira ibisubizo kuko ak’imuhana kaza imvura ihise.
Muri ibi bikorwa uru rubyiruko rwahawe inyigisho ku guharanira ubunyarwanda no kwitangira igihugu, by’umwihariko, abitabiriye iri Torero basobanukiwe n’icyo kuba intwari mu guharanira iterambere, kubungabunga amahoro, ndetse no kurwanya ibikorwa byose byasubiza inyuma igihugu bisaba.
Uru rubyiruko rwagaragaje ubushake bwo gukomeza kubaka igihugu no gukomeza gushyigikira indangagaciro z’ubunyarwanda. Ibi biganiro byari bigamije kubashishikariza gukora ibishoboka byose mu kuzuza inshingano zabo nk’abayobozi b’ejo hazaza.
Umwanditsi: KUBWIMANA Solange
TANGA IGITECYEREZO