Perezida w'u Burusiya , Vladimir Putin yongeye gufata icyemezo cyo gusubika ibirori by’umwaka mushya birimo no kurasa ibishashi byinjiza Abarusiya mu mwaka mushya (Fireworks ) byitegurwaga mu mijyi itandukanye, bitewe n’ingaruka z’intambara irimo kubera muri Ukraine.
Ibirori by’umwaka byagombaga gukorerwa hejuru ya Kremlin ndetse n’inyubako ya St Basil’s Cathedral by’umwihariko, byari bimaze kuba ibirori bizwi cyane.
Umuyobozi wa Moscow, Sergei Sobyanin, yavuze ko ubushakashatsi bwakozwe bwerekanye ko abaturage benshi batishimira kwizihiza umwaka mushya n'iraswa rya Fireworks kubera intambara hagati ya y'u Burusiya na Ukraine.
Hari impungenge z’uko abasirikare bagizweho ingaruka n'intambara bashobora gutinya urusaku rw'iraswa rya Fireworks. Hari kandi ubwoba ko Ukraine ishobora kuvangira ibi ibirori.
Ibirori byo kurasa Fireworks byatangiye kuba umuco mu Burusiye kuva mu myaka ya kera.
Ibi biba mu gihe intambara muri Ukraine yongeye kuzamba ku munsi wa nyuma wa 2024, aho habaye ibitero.
U Burusiya bwagabye ibitero mu murwa mukuru i Kyiv na Sumy, bwohereza indege za Tu-22M3 hamwe n’amasasu ya Kh-22. Hari kandi amakuru avuga ko misile ya Kinzhal yoherejwe n’indege za MiG-31 z'u Burusiya.
Ukraine yakoresheje ibisasu bya HIMARS, yibasira agace ka Lgov mu karere ka Kursk mu Burusiya, bitera inkongi ikomeye.
Ibi bibera mu gihe uyu munsi wuzuza imyaka 25 Putin amaze ku butegetsi nk'uko bitangazwa na The Sun.
Umwanditsi: Rose Mary Yadufashije
TANGA IGITECYEREZO