Kigali

U Rwanda rurayoboye: Ibihugu 10 bya mbere bifite umutekano n'umudendezo muri Afurika mu 2024

Yanditswe na: InyaRwanda
Taliki:29/12/2024 17:34
0


U Rwanda rwagaragaje ubuyobozi bwiza, umutekano n'umudendezo ku kigero cyo hejuru, rukaba rwarabonye amanota 0.85, aribyo byarugejeje ku mwanya wa mbere. Iyi ntsinzi idasanzwe igaragaza uburyo rwiyemeje kubaka igihugu cyuje amahoro hagamije iterambere rirambye.



Nk'uko byatangajwe na Business Inside Africa, u Rwanda ruri ku mwanya wa mbere mu bihugu by'Afurika bifite umutekano n'umudendezo, aho Algeria irukurikira n'amanota 0.75. 

Ubuyobozi bw'u Rwanda bushyize imbere impinduka, ubwitange n’imikorere ishyigikira uburenganzira bwa muntu. Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, u Rwanda rwateye intambwe ikomeye mu kongera kubaka igihugu, haba mu butabera, ubumwe no mu kurinda umutekano w’abaturage.

U Rwanda rwashyize imbere umutekano n'umudendezo, ndetse rushyira imbere ibikorwa byo kugabanya ubukene, guteza imbere ibikorwa remezo no kuzamura uburezi. U Rwanda rwashyize imbere ibikorwa byo kurwanya ibyaha, aho Polisi y'Igihugu n'Ingabo z'u Rwanda, byitanga mu buryo bushoboka bwose kugira ngo amahoro, umutekano n'umudendezo bibungabungwe, bigatuma abaturage bagira icyizere cy'ubuzima mu gihugu.

U Rwanda kandi rwiyemeje kwagura ishoramari n'ibihugu byo hanze no gukomeza gukomeza kuzamura ubukungu, bushingiye ku mutekano, ukuri, n'umudendezo.

Imishinga y’ingufu, imihanda n’ibikorwa remezo biragaragaza neza uburyo uko umutekano wubatswe mu Rwanda bibasha kugera ku iterambere. U Rwanda kandi rwagize uruhare rukomeye mu bikorwa byo kubungabunga amahoro mu karere, rugafasha mu kubaka amahoro muri Afurika.

Kwubahiriza amategeko no kubungabunga umutekano byatumye u Rwanda ruba icyitegererezo mu bindi bihugu bya Afurika. U Rwanda rwemeza ko gukomeza kurushaho gushyira imbere umutekano n'umudendezo ari ishingiro ry’iterambere rirambye no kubaka igihugu.


Uko ibihugu bikurikirana mu kugira umutekano n'umudendezo muri Afurika, u Rwanda ruri ku mwanya wa mbere.


Umwanditsi: KUBWIMANA Solange






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND