Kigali

NBA yafatiye ibihano abakinnyi batatu bagaragaye mu mvururu mu kibuga

Yanditswe na: ISHIMWE Walter
Taliki:29/12/2024 10:25
0


Naji Marshall ukinira Dallas Mavericks, Jusuf Nurkić wa Phoenix Suns na PJ Washington wa Dallas Mavericks bafatiwe ibihano kubera imirwano yabaranze mu mukino wabaye ku wa Gatanu, ndetse imikino yo kuri iki Cyumweru tariki 29 Ukuboza 2024 bakaba batayikinnye.



Ishyirahamwe ry’Umukino wa Basketball muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, NBA, ryafashe umwanzuro wo guhagarika abakinnyi batatu nyuma y’imvururu zakurikiye umukino wahuje Dallas Mavericks na Phoenix Suns ku wa Gatanu. Iyi myanzuro ije nyuma y’ibikorwa byafashwe nk’ibinyuranyije n’amahame agenga umukino wa Basketball.

Naji Marshall ukinira Dallas Mavericks ni we wahanwe bikomeye, ahagarikwa imikino ine kubera uruhare rwe rukomeye muri izo mvururu. Jusuf Nurkić, umukinnyi wa Phoenix Suns, na we yahanwe imikino itatu nyuma yo kugaragara akora mu mutwe Marshall, ibintu byatumye imirwano ikomeza. Undi mukinnyi wahagaritswe ni PJ Washington wa Dallas Mavericks, nawe wagize uruhare mu gukongeza izo mvururu.

Ibi bibaye nyuma y’uko mu gace ka gatatu k’umukino Nurkić yakoze ikosa ubwo yashakaga gutsinda amanota yari afitiye akamaro Phoenix Suns. Iri kosa ryakuruye impaka, zaje gukomera ubwo yakoraga mu mutwe Marshall, maze undi akamuha ingumi. Nyuma yaho, Washington yaje gusunika Nurkić, agwa hasi, ibyo byose bikurikirwa n’imvururu zabaye mu kibuga hagati y’abakinnyi n’abandi bari bahari.

Ubuyobozi bwa NBA bwatangaje ko ibyo bikorwa bidakwiye kuba mu mukino no hanze yawo. Byongeye kandi, raporo zigaragaza ko ubwo aba bakinnyi bari bageze mu rwambariro, Marshall yagerageje kongera gushyamirana na Nurkić.

Mu gihe aba bakinnyi batatu bahagaritswe, ikipe ya Dallas Mavericks yasoje umukino itsinze Phoenix Suns amanota 98-89.

Naji Marshall na Washington batangiriye ibihano byabo ku mukino Dallas Mavericks yatsinzwe na Portland Blazers amanota 126-122, mu gihe Nurkić na we atagaragaye mu mukino Golden State Warriors yatsinzemo Phoenix Suns amanota 109-106.

Imirwano yabaye mu mukino wahuje Dallas Mavericks na Phoenix Suns yatumye abakinnyi batatu bafatirwa ibihano






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND