Kigali

Minisitiri Nelly Mukazayire yashimiye Amavubi nyuma yo gutsinda Sudani y’Epfo

Yanditswe na: ISHIMWE Walter
Taliki:29/12/2024 10:30
0


Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, yashimiye ikipe y’igihugu Amavubi ku myitwarire idasanzwe yo gutsinda Sudani y’Epfo ibitego 2-1 mu mukino wo kwishyura.



Mu gihe umukino ubanza wari warangiye u Rwanda rutsinzwe na Sudani y’Epfo ibitego 3-2. Mu mikino yombi, amakipe yombi yanganyije ibitego 4-4, ariko Amavubi asa n’ayakomeje kubera gutsindira ibitego bibiri hanze, bigaragaza ko yitwaye neza.

Nubwo u Rwanda rwatsinze Sudani y’Epfo, ntirurizera itike yo gukina CHAN, kubera ko hategerejwe itangazo ryemeza ikipe ya Kane izahagararira akarere ka CECAFA. Iyi kipe iziyongera kuri Kenya, Tanzania na Uganda, zizakira iri rushanwa. Biravugwa ko ikipe izabona itike ari iyitwara neza kurusha izindi muri aka karere, aho Sudani ya Ruguru yagaragaje imbaraga zidasanzwe isezerera Ethiopia, mu gihe u Burundi hategerejwe ikiza kuva mu mukino wabwo na Uganda.

Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga, cyane ku rukuta rwa X (Twitter), Minisitiri Mukazayire yashimiye Amavubi n’abafana bayo ku bufatanye no gushyigikira ikipe y’igihugu.

Yagize ati: "Turashimira ikipe yacu #Amavubi yakinanye ishyaka ikaba itahanye intsinzi. Iki ni ikimenyetso ko nidukomeza gushyiramo ikinyamwuga, umuhate no guharanira intsinzi, nta kabuza tuzagera kure! Turashimira abafana mwese twafatanyije gushyigikira ikipe yacu!"

Aya magambo yagaragaje ko intsinzi y’Amavubi ari intambwe ikomeye mu kugarura icyizere muri ruhago y’u Rwanda, nubwo urugendo rwo kujya mu marushanwa ya CHAN rusa n’urwashizweho akadomo.


Minisitiri wa Siporo Nelly Mukazayire akomeje kugaragaza imbaraga nyinshi mu gushigikira ikipe y'igihugu n'indi mikino muri rusange






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND