Kigali

Niyonzima Olivier Seif yasezerewe mu Mavubi azize ikinyabupfura gike-VIDEO

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:29/12/2024 8:43
0


Umukinnyi usanzwe ukinira Rayon Sports, Niyonzima Olivier Seif yasezerewe mu ikipe y'Igihugu y'u Rwanda, Amavubi yuteguraga gukina na Sudani y'Epfo mu ijonjora rya nyuma ryo gushaka itike ya CHAN 2024 azize ikinyabupfura gike.



Ku munsi w'ejo ku wa Gatandatu Saa Kumi n'Ebyiri z'umugoroba nibwo Amavubi yari yakiriye Sudani y'Epfo muri Stade Amahoro mu mukino wo kwishyura w'ijonjora rya nyuma mu gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cy’Abakina imbere mu bihugu byabo (CHAN 2024).

Ni umukino warangiye, Amavubi atsinzwe ibitego 2 bya Mugisha Didier na Muhire Kevin kuri 1 cya Sudani y'Epfo cyatsinzwe na David Sebith. 

Nyuma y'umukino mu kiganiro n'itangazamakuru umutoza w'Amavubi, Jimmy Mulisa yabajijwe ku mpamvu nyamukuru yatumye Niyonzima Olivier Seif asezererwa mu Mavubi avuga ko ari ikinyabupfura gike.

Yagize ati " Sefu we arabizi twaraganiriye cyari ikibazo cy’ikinyabupfura gike wenda umubajije yagusubiza".

Niyonzima Olivier Seif ukina mu kibuga hagati afasha kugarira yari yahamagawe mu bakinnyi 31 biteguraga imikino 2 ya Sudani y'Epfo irimo ubanza n'uwo kwishyura wakinwe ejo gusa aza kugaragara mu bakinnyi basezerewe kugira ngo umubare w'abakinnyi bari bahamagawe ugabanyuke bituma benshi batungurwa bijyanye n'uburyo uyu mukinnyi yari amaze iminsi yitwara neza ndetse akaba ari umuntu umenyereye ikipe y'igihugu.

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND